00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Dosiye y’urupfu rwa Martin Luther King yashyizwe hanze nyuma y’imyaka 57 yishwe

Yanditswe na Manzi Sabin
Kuya 22 July 2025 saa 07:45
Yasuwe :

Ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bwashyize hanze dosiye igizwe na paji ibihumbi 240 zerekeye urupfu rwa Martin Luther King Jr., wamamaye mu rugamba rwo kurwanya ivangura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku wa 21 Nyakanga 2025, ni bwo iyi dosiye yashyizwe ku rubuga rw’Ububiko bw’Igihugu (National Archives), bivugwa ko hari n’izindi paji zizakomeza gushyirwa ahagaragara.

Luther King yiciwe i Memphis muri leta ya Tennessee ku wa 4 Mata 1968. James Earl Ray, wari uzwiho gushyigikira ivangura, yemeye icyaha cyo kumwivugana ariko nyuma aza kukihakana. Yaje gupfira muri gereza mu 1998.

Umuyobozi w’Urwego rw’Iperereza muri Amerika, Tulsi Gabbard, yavuze ko ayo madosiye arimo inyandiko za FBI, amakuru ku bantu bashoboraga kuba bafitanye isano n’urupfu rwa King, inyandiko ku wafunganywe mbere na Ray, n’amakuru yakusanyijwe mu gihe Ray yari yarahungiye mu Bwongereza.

Bamwe mu bashakashatsi n’umuryango wa King ubwawo bemera ko urupfu rwe rushobora kuba rwaratewe n’amayeri y’inzego za leta, ndetse ko Ray ashobora kuba yaragizwe igitambo.

Abana ba King, Bernice King na Martin Luther King III, bahawe amahirwe yo kureba aya madosiye mbere y’uko ashyirwa ahagaragara, ariko bayamaganira kure, bavuga ko hari ibyo ashobora kubangamira ku Bigwi bya se.

Mu itangazo bashyize kuri X (Twitter), bavuze ko bashyigikiye ukuri n’amateka, ariko bamagana ko izina rya se ryakoreshwa nabi. Bavuze kandi ko bagiye gusuzuma ayo madosiye kugira ngo barebe niba koko Ray ari we wishe King nk’uko byavuzwe.

Doosiye y'urupfu rwa Martin Luther King yashyizwe hanze nyuma y'Imyaka 57 yishwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages