Ku wa 21 Nyakanga 2025, ni bwo iyi dosiye yashyizwe ku rubuga rw’Ububiko bw’Igihugu (National Archives), bivugwa ko hari n’izindi paji zizakomeza gushyirwa ahagaragara.
Luther King yiciwe i Memphis muri leta ya Tennessee ku wa 4 Mata 1968. James Earl Ray, wari uzwiho gushyigikira ivangura, yemeye icyaha cyo kumwivugana ariko nyuma aza kukihakana. Yaje gupfira muri gereza mu 1998.
Umuyobozi w’Urwego rw’Iperereza muri Amerika, Tulsi Gabbard, yavuze ko ayo madosiye arimo inyandiko za FBI, amakuru ku bantu bashoboraga kuba bafitanye isano n’urupfu rwa King, inyandiko ku wafunganywe mbere na Ray, n’amakuru yakusanyijwe mu gihe Ray yari yarahungiye mu Bwongereza.
Bamwe mu bashakashatsi n’umuryango wa King ubwawo bemera ko urupfu rwe rushobora kuba rwaratewe n’amayeri y’inzego za leta, ndetse ko Ray ashobora kuba yaragizwe igitambo.
Abana ba King, Bernice King na Martin Luther King III, bahawe amahirwe yo kureba aya madosiye mbere y’uko ashyirwa ahagaragara, ariko bayamaganira kure, bavuga ko hari ibyo ashobora kubangamira ku Bigwi bya se.
Mu itangazo bashyize kuri X (Twitter), bavuze ko bashyigikiye ukuri n’amateka, ariko bamagana ko izina rya se ryakoreshwa nabi. Bavuze kandi ko bagiye gusuzuma ayo madosiye kugira ngo barebe niba koko Ray ari we wishe King nk’uko byavuzwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!