00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Akeneye abantu 4000 bazamufasha kwanika amagufa bamenyekanisha Jenoside

Yanditswe na

Richard Dan Iraguha

Kuya 1 June 2013 saa 08:26
Yasuwe :

Umuhanzi akaba n’umunyabugeni Naomi Natale, aravuga ko akeneye abakorerabushake nibura 4,000 bo kumufasha kwanika amagufa miliyoni imbere ya Kongere ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, igikorwa yise “One Million Bones”azakora tariki ya 8 Kamena 2013, kigamije kumenyesha amahanga Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994.
Ikiganiro Natale aherutse kugirana n’umuyobozi w’imiryango ikorera i Corcoran muri USA ku ya 14 Gicurasi 2013 yaragize ati “Dukeneye abakorerabushake 4,000 bo kudufasha (…)

Umuhanzi akaba n’umunyabugeni Naomi Natale, aravuga ko akeneye abakorerabushake nibura 4,000 bo kumufasha kwanika amagufa miliyoni imbere ya Kongere ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, igikorwa yise “One Million Bones”azakora tariki ya 8 Kamena 2013, kigamije kumenyesha amahanga Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994.

Ikiganiro Natale aherutse kugirana n’umuyobozi w’imiryango ikorera i Corcoran muri USA ku ya 14 Gicurasi 2013 yaragize ati “Dukeneye abakorerabushake 4,000 bo kudufasha kwanika amagufa kuri uriya munsi”
Ibi yabitangaje mu gihe hasigaye iminsi umunani ngo igikorwa nyirizina kibe mu mujyi wa Washington DC.

Muri icyo kiganiro, abajijwe imvano y’umushinga w’Amagufa Miliyoni, Naomi Natale yarasubije ati “Icyerekezo cy’umushinga w’Amagufa Miliyoni cyaje maze gusoma igitabo cya Phillip Gourevitch yanditse kuri Jenoside yo mu Rwanda ‘We Wish to Inform You That Tomorrow We Will Be Killed With Our Families’ nakomeje no gusoma uburyo yasobanuraga ibyabaye icyo gihe, nkabihuza n’ubwicanyi buri gukorwa muri iyi minsi hirya no hino muri Sudan n’ahandi, bituma nifuza kwereka abatuye Amerika uburemere bwabyo.

Hari uburyo bwashyizweho, bufunguye kuri bumntu wese bwo gusaba kuba umukorerabushake, aho ubishaka yuzuza inyandiko ibisaba iboneka ku rubuga rw’uyu mushinga (Amagufa Miliyoni).

Inkuru duherutse kwandika kuri iki gikorwa. Yanditswe ku ya 10 Mata 2013

Mu rwego rwo guhamagarira amahanga kumenya Jenoside yakorewe Abatutsi, umuhanzi akaba n’umunyabugeni Naomi Natale ari gutegura igikorwa yise “One million bones/Amagufa miliyoni”, cyo kuyanyanyagiza mu gace ka National Mall kubatsemo Kongere ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hagati y’itariki ya 8 n’iya 10 Kamena 2013.

Natale yateguye kuzanyanyagiza amagufa y’amabumbano kuva tariki ya 8 kugeza ku ya 10 Kamena muri kariya gace, kuko abenshi mu bakerarugendo bagasura mu bihe by’izuba bizaba birimo.

National Mall ni agace nyaburanga kari mu mujyi wa Washignton D.C, gasurwa n’abantu barenga miliyoni 24 buri mwaka, kubera ibikorwa bitandukanye bihari.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The Northernlight, Natale asobanura ko yateguye icyo gikorwa, kuko yatangajwe no gusanga atari azi ibya Jenoside yakorewe Abatutsi hagashira imyaka myinshi atayizi kandi yarabaye, akeka ko hari n’abandi batayizi. Muri kiriya gihe akazaba ari umwanya wo kuyimenyekanisha.

Natale yagize ati “Mu mwaka wa mbere wa kaminuza ni bwo numvishe Jenoside yo mu Rwanda, kandi hari hashize imyaka 9 yose ibaye. Icyanteye umujinya, ni uburyo ntari narigeze mbyumva kuva mbere. Ntabwo twabyize mu mashuri, ntabwo nigeze mbibwirwa mu mikurire yanjye.”

Natale yongeraho ko yateguye iki gikorwa agamije guhamagarira amahanga kwibuka abazize Jenoside no gufata mu mugongo abacitse ku icumu binyuze mu bikorwa, ati “Kuba rero naramenye ko amakimbirane nk’ayo yabayeho kugeza na n’uyu munsi bikaba bitavugwaho, byatumye ntekereza uko byamenyekana.”

Natale avuga ko amagufa miliyoni azakoresha muri iriya minsi itatu, azaba avuye mu bihugu 25 bitandukanye. Akazayanyanyagiza mu gace ka National Mall, ahubatse ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’Amerika n’inzu ndangamurage ya Lincoln Abraham wabaye Perezida wa 16 wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Natale akomeza agira ati “Nakomeje kwibaza nti ‘ese aba biciwe mu Rwanda iyo baza kuba ari bo birunze mu mihanda ya hano Washington D.C ? Ese twari kubyita Jenoside, twari guhita tugira umurava wo kugira icyo dukora muri kiriya gihe ?”

Ku rubuga onemililionbones, Natale avuga ko igufa rimwe rifite amateka n’igisobanuro, rikagira n’ijwi rihamagarira igikorwa.

Natale kimwe n’itsinda ry’abakorerabushake bane bakorana, asobanura ko amagufa miliyoni bazakoresha, azaba akoze mu ibumba. Ubu bakaba bamaze kugera ku magufa 600,000 hatabariwemo azaturuka hanze mu bindi bihugu.

Uko bagenda bayakusanya, banakora ubukangurambaga bw’igikorwa ‘amagufa miliyoni”, ni ko banagenda batanga ibiganiro kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Igikorwa baherutse gukorera muri Kaminuza ya Alaska Southeast mu mwaka wa 2012 mu Ugushyingo, abantu 300 bitabiriye babashije kubumba amagufa 1,000.

Ku itariki ya 11 Mata 2013, Natale arateganya kuzasura kaminuza ya Alaska Anchorage, ahatangire ibiganiro ku nsanganyamatsiko ‘Isano y’ubuhanzi n’ibikorwa by’urukundo’, habe igikorwa cyo kubumba amagufa ku banyeshuri n’abayobozi b’iyo Kaminuza kizaba hagati ya saa munani na saa kumi z’umugoroba.

Igikorwa cya Natale cyo kunyanyagiza amagufa miliyoni, azagikora mu gihe mu Rwanda hazaba hakiri mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka inzirakarengane zisaga miliyoni zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Naomi Natale agenda azenguruka hirya no hino ku isi abumbisha amagufa azifashisha ku itariki ya 8 Kamena 2013
Aka ni ko gace ka National Mall azanikamo amagufa miliyoni, ni agace gasurwa cyane muri USA kubera ibikorwa nyaburanga bihari
Naomi Natale akeneye abakorerabushake 4,000 bazmufasha kunyanyagiza ayo magufa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages