Iyi mpanuka yabereye mu gace ka Bell, mu bilometero hafi 100 mu Majyaruguru y’Umujyi wa Austin, umurwa mukuru wa Texas.
Umuvugizi w’ibiro bya Polisi muri Bell, Cliff Coleman yavuze ko abantu babiri bari muri izo kajugujugu bapfuye.
Guverineri wa Texas, Greg Abbott, yanditse ku rubuga X ati “Uyu munsi, kajugujugu ya Apache yakoze impanuka muri Bell mu bikorwa bya gisirikare muri Fort Hood, ihitana babiri mu basirikare bacu.”
Fort Hood na yo yemeje ko kajugujugu y’intambara yo mu bwoko bwa AH-64 yakoze impanuka, igahitana abasirikare babiri.
Coleman yavuze ko inzego nyinshi zishinzwe kuzimya inkongi zo muri ako gace zageze ahabereye impanuka kugira ngo zihangane n’umuriro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!