Aya mabwiriza yashyizweho nyuma y’icyumweru Senateri Tammy Duckworth abaye umugore wa mbere ubyaye igihe manda ye muri sena itararangira.
BBC ivuga ko nyuma yo kwibaruka yari yagaragaje impungenge z’uburyo azajya yita ku mukobwa we, kandi inshingano ahabwa n’Itegeko Nshinga ntizihutazwe.
Mu itangazo yashyize ahagaragara, Duckworth yashimiye abasenateri bagenzi be, by’umwihariko abayobora Komisiyo ishyiraho amabwiriza bazirikanye ko abamaze igihe gito babyaye, baba banafite inshingano zirebana n’akazi batagomba kwirengagiza.
Abasenateri bagenzi be batoye uyu mwanzuro, bavuze ko ari ingenzi cyane ko batanga urugero rwiza mu ishyirwaho ry’amabwiriza y’akazi atabangamira imibereho myiza y’umuryango.
Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe gushyiraho Amabwiriza muri Sena, Roy Blunt, yavuze ko kuba umubyeyi ari inshingano ikomeye, bityo amategeko y’akazi bahabwa n’Itegeko Nshinga adakwiye gutuma zirushaho kuremerera uherutse kwibaruka.
Ati “Nishimiye ko twabashije gukora ibi kugira ngo dukemure ikibazo cy’ababyeyi bari muri Sena. Nshimiye Senateri Duckworth n’umuryango we, ndetse nizeye kuzahura n’umukobwa we.”
Senateri Duckworth w’imyaka 50 wibarutse umwana wa kabiri ni umwe mu bayobozi b’abagore 10 bafite imyanya itorerwa babyaye bakiri mu kazi. Mu 2014 nibwo yibarutse imfura ye, icyo gihe yari mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite.
Ibihugu bitandukanye bigenda bishyiraho amategeko n’amabwiriza agamije guha ababyeyi umwanya wo kuruhuka no kwita ku bana babo bakiri impinja.
Mu Rwanda itegeko ry’umurimo riteganya ko umubyeyi wabyaye ahabwa ikiruhuko cy’amezi atatu ahabwa n’umushahara we wose, nyuma akazajya agenerwa isaha imwe ku munsi yo kujya konsa.



















TANGA IGITEKEREZO