Kugenda mu ndege bisaba kuba wabiteguye, ukagura itike mu kigo cy’indege wifuza ko kigutwara, ariko iyo itinze guhaguruka kubera ibibazo by’ikirere cyangwa ibibazo by’indege, abagenzi batangira kwibaza niba ibagezayo amahoro.
Umwarimu wigisha ibyerekeye ubuzima bwo mu mutwe muri kaminuza ya Weill Cornell Medical College, Dr. Gail Salts, yatangaje ko hari abantu batekereza ku kintu umwanya munini bikabongerera guhangayika no kugira ubwoba bwo kujya mu ndege.
Yagize ati “Ntabwo bakunda ibyo bitekerezo ariko bibaguma mu mutwe ku buryo batabyikuramo. Ibyo rero byongerera abantu bamwe na bamwe ubwoba bwo kujya mu ndege cyangwa kugira Aerophobia.”
Ivuriro rya Cleveland rivuga ko nibura Abanyamerika miliyoni 25 bari hagati y’imyaka 17 na 34 barwaye iyi ndwara ya Aerophobia. Impamvu iyi ndwara yibasira abari muri icyo kigero ni uko baba bageze mu bihe byiza nko kurangiza amashuri, gukora ubukwe, kubyara n’ibindi bakagira ubwoba bwo kujya mu ndege bibwira ko byabavutsa uwo munezero.
Bimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara birimo ugutera cyane k’umutima, kubira ibyuya, gutitira, kugira iseseme, kubura umwuka, kubabara mu gatuza no kuruka. Abayirwaye bashobora kumva bahangayitse cyane ku buryo bahagarika ingendo zabo ku munota wa nyuma abandi ntibazigere bajya aho bibasaba gutega indege.
Dr. Salts avuga ko bimwe mu bitera iyi ndwara ari ihungabana umuntu aba yarahuye naryo, cyangwa waragize ababyeyi barwaye iyo ndwara.
Akomeza asobanura ko uko ugerageza kurwanya iyi ndwara nko guhagarika ingendo zawe, kunywa imiti isinziriza cyangwa indi miti iguturisha, ari byo biyongerera ubukana.
Ati “Ibyo ni bibi kandi bituma uhora ugizwe n’icyo kintu, kandi ibyo ntibizagufasha kwisanzura mu ndege cyangwa gukira.”
Umuti uhari ni ukugerageza gukora icyo kintu utinya ubifashijwemo n’abajyanama mu buzima bwo mu mutwe bakwigisha uburyo wakoresha kugira ngo uhangane n’iyo ndwara.
Bumwe muri ubu buryo ni ukugerageza gukora ibintu bikurangaza nko kwinjiza umwuka ukabara kugera kuri gatanu ukongera ukawusohora ubara kugera kuri karindwi. Uyu mwitozo ufasha umuntu gushirika ubwoba. Ibi bishobora gutuma umuntu ashira ubu bwoba harimo kumva ibintu bituma wumva utuje, cyangwa ukagenda uganira n’uwo mwicaranye.
Iyi ndwara ikira bitewe n’imiterere y’umuntu. Bamwe bashobora gukira hagati y’ibyumweru umunani na 10 babonana n’umujyanama mu by’imitekerereze abandi bikarenga, gusa icya mbere gikiza benshi mu bayirwaye ni ukwizera ko bishoboka gukira iyi ndwara, umuntu agafata ingamba zituma yikuramo ubwoba.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!