Abateganyijwe kwicwa ni Anthony Darrell Hines w’imyaka 66, Jeremy Williams w’imyaka 41 na Carlos Cuesta-Rodriguez w’imyaka 71, bafungiye muri Tennessee, Alabama na Oklahoma. Ibi bibaye mu gihe umubare w’abicwa nyuma yo gukatirwa igihano cy’urupfu ugenda wiyongera muri Amerika.
Mu 2025, abantu 47 biciwe muri leta 11, bavuye kuri 25 mu 2024. Florida yonyine yari ifite hafi 40% by’abishwe muri uwo mwaka. Mu 2026, kugeza mu ntangiriro za Kanama, abantu barenga 20 bari bamaze kwicwa, 12 muri bo biciwe muri Florida.
Perezida Donald Trump usanzwe ushyigikiye igihano cy’urupfu, mu 2020, muri manda ye ya mbere, yategetse ko abakatiwe n’inkiko igihano cy’urupfu bicwa, ibintu byaherukaga mu myaka 16 yari ishize.
Mu ntangiriro za manda ye ya kabiri mu 2025, yasinyiye amabwiriza yo kongera gushyira imbere iki gihano.
Ikusanyabitekerezo rya Gallup ryagaragaje ko 52% by’Abanyamerika babona ko iki gihano cyemewe mu rwego rw’imyitwarire, akaba ari wo mubare muto wabonetse kuva mu myaka ya 1970.
Hines umaze imyaka ine avuga ko ari umwere, ari mu bateganyijwe kwicirwa muri Tennessee. Williams wahamijwe gufata ku ngufu no kwica umukobwa w’imyaka itanu mu 2021 ateganyijwe kwicirwa muri Alabama, mu gihe Cuesta-Rodriguez, wahamijwe kwica umugore mu 2003, ateganyijwe kwicirwa muri Oklahoma.
Impaka ziracyakomeje ku buryo iki gihano gishyirwa mu bikorwa, by’umwihariko nyuma y’aho hari abantu bamwe bagerageje kwicwa hakoreshejwe inshinge ntibigende neza, bigateza urunturuntu ku baharanira uburenganzira bwa muntu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!