Ibyemezo byagiye bifatwa na Perezida Biden byatangiye kwibazwaho kuva yatangira kugaragaza ubushobozi buke bwo kwibuka ibintu bimwe na bimwe ubwo yari akiri ku butegetsi.
Raporo yashyizwe hanze na komite yiganjemo abo mu ishyaka ry’aba-Republicain igaragaza ko imashini yifashishwa n’abakuru b’ibihugu mu gusinya ku nyandiko zitandukanye (autopen) yakoreshejwe nabi ku butegetsi bwa Joe Biden, kuko hari ibyemezo n’amategeko yakoreshejweho mu gusinya perezida atabizi.
Autopen ni imashini yifashishwa mu gushyira umukono ku nyandiko nubwo usinya yaba atari aho byakorewe.
Iyi raporo ntigaragaza ibimenyetso bifatika aba-Republicain bashingiraho bahamya ko ibyemezo byafashwe nk’imbabazi zahawe imfungwa, amategeko amwe n’amwe yasinywe Perezida atabizi.
Icyo bashingiraho cyane ni uko hari igihe cyageze Joe Biden akagira ubushobozi buke mu byerekeye imitekerereze no gufata ibyemezo byatumye abayobozi bo muri White House bajya bafata ibyemezo kuri politike zitandukanye Perezida Biden atabizi.
Iti “imbaraga zashyizwe mu guhisha intege nke za Perezida Biden haba ku mubiri no mu mutwe zari nyinshi ariko bisa n’aho zitabarika. Kubihishira bishyira umutekano wa Amerika mu kaga n’icyizere cy’abayobozi b’igihugu kikayoyoka.”
Mu bihe bitandukanye Perezida Biden yahakanye ibi birego avuga ko ibyemezo byose byafashwe ku butegetsi bwe yabaga abizi.
Aba-Republicain bagaragaza ko ibikorwa byo guhishira uburwayi bwa Biden byagizwemo uruhare rukomeye n’umuganga we Kevin O’Connor n’abandi bayobozi babiri bari mu butegetsi bwe Anthony Bernal na Annie Tomasini, bagize uruhare mu gutuma hadakurikizwa amabwiriza yo gusubiza ibibazo bimwe na bimwe kugira ngo hasuzumwe ubushobozi bw’umukuru w’igihugu ku gufata ibyemezo.
Basaba ko bose bakorwaho iperereza ryisumbuye.
Banasabye urugaga rw’abaganga muri Amerika gufatira ibihano Dr. Kevin O’Connor cyangwa akamburwa uruhushya rwo gukora umwuga w’ubuvuzi.
Abakozi batandukanye babaye mu butegetsi bwa Biden bemeje ko ibyemezo byose ari we wabifataga ndetse n’ahakoreshejwe autopen byanyuraga mu nzira zagenwe.
Perezida Trump we avuga ko imbabazi Perezida Biden yatanze mbere gato y’uko manda ye irangira zidakurikije amategeko kuko yazisinyishije autopen aho kuzisinyira we bwite.
Ati “Mu yandi magambo, Joe Biden ntabwo yazisinye, ahubwo igikomeye cyane ntabwo yari azi ikzirimo.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!