00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Urupfu rw’umucamanza rwateje impagaragara hagati ya Obama n’aba-Républicain

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 15 February 2016 saa 06:52
Yasuwe :

Urupfu rw’umucamanza mu rukiko rw’ikirenga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antonin Scalia, rwateje impagarara hagati ya Perezida Barack Obama n’Umutwe wa sena uyobowe n’aba-Républicain hibazwa uzamusimbura.

Scalia w’imyaka 79 apfuye mu gihe habura amezi make ngo muri Amerika habe amatora y’umukuru w’igihugu, yabaye umucamanza mu rukiko rw’ikirenga kuva mu 1986 ashyizweho na Perezida Ronald Reagan akaba yari azwiho kudashyigikira impinduka.

Obama yatangaje ko yiteguye gushyira mu bikorwa inshingano ahabwa n’Itegeko Nshinga zo gushyiraho usimbura Scalia mu gihe kigenwe ndetse asaba abasenateri kuzafata umwanya wo kumva uwo azahitamo no gutorera ku gihe.

Abasenateri b’aba-Républicain barimo Mitch McConnell, Chuck Grassley na Ted Cruz uri kwiyamamariza guhagararira iryo shyaka mu matora y’umukuru w’igihugu bagaragaje ko badashyigikiye ibyo kuba Obama yashyiraho undi mucamanza usimbura Scalia kuko bigomba gukorwa n’uzamusimbura muri Mutarama 2017. Ntihatangajwe icyaba cyamwishe ndetse n’igihe yapfiriye, gusa yashyinguwe kuwa Gatandatu tariki 13 Gashyantare.

Reuters dukesha iyi nkuru yavuze ko gutegereza ko usimbura Scalia ashyirwaho na Perezida mushya, byatuma umwanya wa Scalia umara amezi 11 ntawe uwurimo, ibintu byaherukaga kuba mu myaka hafi 50 ishize ubwo mu 1968 Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Earl Warren yavugaga ko ashaka kwegura, Perezida Lyndon Johnson agashyiraho Abe Fortas ariko abasenateri b’aba-Républicain bakabyanga bikaba ngombwa ko asimbuzwa n’umuperezida w’umu-Républicain wakurikiyeho, Richard Nixon.

Antonin Scalia

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages