Ibi biri mu itangazo ryasohowe n’uru rwego ku wa 28 Gashyantare 2025, ryavugaga ko rugiye gusigarana abakozi 50.000 mu 57.000 rwari rufite.
Ryagiraga riti “Uru rwego ruteganya kugabanya abakozi barwo benshi ndetse na serivisi zarwo, hibanzwe kuri serivisi zidafite aho zidakenerwa cyane ndetse n’abakozi bakora muri izo serivisi.”
Uru rwego kandi rwavuze ko ruzafunga amashami yarwo, ave ku 10 hasigare bane gusa.
Uru rwego rutanga serivisi z’ubwiteganyirize ku bageze mu za bukuru, abafite ubumuga ndetse n’imiryango yabuze ababo bakoreraga Leta.
Icyemezo cyo kugabanya abakozi barwo kiri muri gahunda ya Perezida wa Amerika, Donald Trump, yo kugabanya abakozi ba Leta muri rusange n’amafaranga ikoresha.
Trump akimara kujya ku butegetsi, yashyizeho urwego rwo rushinzwe kugabanya amafaranga leta ikoresha (DOGE). Rumaze gukura bakozi barenga ibihumbi 100 mu mirimo yabo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!