00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uruzinduko rwa Zelensky muri Afurika y’Epfo rwarangiye igitaraganya

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 24 April 2025 saa 05:03
Yasuwe :

Uruzinduko Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yari ari kugirira muri Afurika y’Epfo rwarangiye igitaraganya kubera ibitero u Burusiya bwaraye bugabye mu Murwa Mukuru w’iki gihugu, Kyiv.

Ubuyobozi bwo muri Ukraine bwatangaje ko ibi bitero by’indege zitagira abapilote u Burusiya bwagabye muri Kyiv byahitanye abantu icyenda, abandi 70 barakomereka.

Ni ibitero byagabwe ubwo Perezida Zelensky yari ari mu rugendo rwerekeza muri Afurika y’Epfo kuko yahageze mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 24 Mata 2025.

Muri uru ruzinduko Perezida Zelensky yabonanye na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, nyuma ahita atangaza ko agiye kurangiza urugendo rwe igitaraganya kubera ibi bitero by’u Burusiya.

Uruzinduko rwa Zelensky muri Afurika y’Epfo rwari mu murongo wo kuzahura umubano n’imibanire myiza hagati y’ibihugu byombi.

Uruzinduko rwa Perezida Zelensky muri Afurika y’Epfo rwarangiye igitaraganya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .