Kuva umwaka wa 2026 watangira uru nirwo ruzinduko rwa mbere Perezida Xi agiriye hanze y’u Bushinwa. Yageze i Pyongyang mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.
Perezida Xi n’umugore we, Peng Liyuan bakiriwe ahazwi nka Kim Il Sung Square mu cyubahiro cya gisirikare. Ni ibirori byagaragayemo umubare munini w’abaturage n’abana. Bari bafite ibyapa byanditseho ngo “ubucuti bw’iteka ryose hagati ya Koreya Ruguru n’u Bushinwa.”
Akigera muri Koreya ya Ruguru, Perezida Xi n’umugore we bakiriwe na Perezida Kim n’umugore we, Ri Sol Ju.
Abasirikare ba Koreya ya Ruguru bari batoranyijwe ngo bakire Perezida Xi, bumvikanye mu magambo agira ati “Turifuriza Perezida Xi Jinping ubuzima buzira umuze.”
Mbere yo gutangira uru ruzinduko, Perezida Xi yabwiye itangazamakuru ko umubano w’u Bushinwa na Koreya ya Ruguru ugeze ahashimishije, kandi usa n’aho ari bwo ugitangira.
Yakomeje avuga ko ibihugu byombi bigomba gufatanya mu kurwanya ba gashakabuhake.
Ati “Tugomba kurwanya ba gashakabuhake, abanyagitugu ndetse n’ibikorwa byose bigamije ubushotoranyi bwa gisirikare bishyira mu kaga ituze n’umutekano by’akarere.”
U Bushinwa na Koreya ya Ruguru bisanzwe bihuriye ku kutavuga rumwe n’abo mu Burengerazuba bw’Isi ku ngingo zimwe na zimwe, cyane cyane ijyanye no gushaka gutegeka Isi.
Muri uru ruzinduko rw’iminsi ibiri, byitezwe ko Perezida Xi na Kim bazaganira ku mubano w’ibihugu byombi, ibibazo by’umutekano byugarije akarere n’ibindi.
U Bushinwa busanzwe ari umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye ba Koreya ya Ruguru mu bukungu.
Koreya ya Ruguru igura mu Bushinwa ibicuruzwa birimo ibikoresho by’ibikoranabuhanga, ibikomoka kuri peteroli, ibiribwa, imashini, imodoka ndetse n’imyambaro.
Mu mezi abiri ya mbere y’umwaka wa 2026, ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwazamutseho 22% ugereranyije n’uko bwari buhagaze mu mezi nk’ayo mu 2025.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!