Byarabaye mu Cyumweru gishize ubwo ku bwa burembe hatorwaga Kevin McCarthy w’ishyaka ry’aba- Républicains, agasimbura Umu-Démocrate Nancy Pelosi wari umaze igihe ayiyobora.
McCarthy yatowe kuko ishyaka rye ry’Aba-Républicains ariryo rifite ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko, bivuze ko ari naryo rigomba kuvamo uyiyobora.
Icyakora, byasabye imbaraga nyinshi McCarthy ngo abone ubwiganze mu Badepite bamushyigikira mu ishyaka rye, kugeza ubwo bamwe bemerera ibifatwa nk’ibikomeye ngo bemere kumujya inyuma.
CNN yatangaje ko McCarthy yemeye ibintu bikomeye kugira ngo bamwe mu Badepite b’ishyaka rye bamuhe amajwi yabo.
Ibyo yemeye birimo nko guhindura amabwiriza mu Nteko, aho kuri ubu Umudepite umwe yemerewe gutangiza itora rya kweguza Perezida w’Inteko, aho kuba batanu nk’uko byari bisanzwe.
Bamwe bafite impungenge ko bizazambya imirimo y’Inteko, bakajya birirwa mu matora yo kweguza aho kumara umwanya batora amategeko afitiye rubanda akamaro.
Depite Don Bacon yagize ati “Niba buri wese afite uburenganzira bwo gusaba ko Perezida w’Inteko yeguzwa, tuzahora muri ibi. Ibi bintu bigabanya imbaraga za Perezida w’Inteko, bigaha ububasha agatsiko kamwe k’abantu.”
Mu bindi McCarthy yemeye harimo kugabanya ingengo y’imari ya leta, kwiga no gutorera buri ngingo mu zigize ingengo y’imari ya Leta aho kuzitirera icyarimwe.
Harimo kandi gutegeka Leta kugabanya ingengo y’imari ya bimwe mu bikorwa by’imbere mu gihugu mu gihe ishaka kongera ingano y’amadeni, kugabanya ingengo y’imari y’igisirikare, guha abadepite b’aba- Républicains amasaha nibura 72 yo kwiga umushinga runaka w’itegeko uje mu nteko mbere yo kuwugeza mu Nteko rusange.
Mu bindi kandi harimo guha Abadepite uburenganzira busesuye bwo kuvugurura byinshi mu gihe babonye umushinga w’Itegeko batishimiye no guha Abadepite ububasha bwo kugabanya imishahara y’abakozi ba Leta mu gihe biri ngombwa.
Hari abasanga ibyo McCarthy yemeye ngo atsinde ari nko kwigerekaho urusyo rushyushye no kwiyambura ububasha, kuko bishobora kubangamira imirimo y’Inteko cyangwa iya Guverinoma, bikagira ingaruka zikomeye ku baturage.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!