00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urunturuntu hagati ya Elon Musk n’umushoramari Ambani

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 October 2026 saa 12:21
Yasuwe :

Elon Musk yashinje Mukesh Ambani, umushoramari wa mbere ukize muri Aziya, kugira uruhare mu kudindiza gahunda ya Starlink yo gutangira gutanga internet ikoresha ibyogajuru mu Buhinde, ndetse amubaza niba ari we “mutegetsi nyakuri w’u Buhinde”.

Aya magambo ya Musk aje mu gihe Starlink, sosiyete ya SpaceX itanga internet ikoresheje ibyogajuru, imaze igihe ishaka uruhushya rwa nyuma rwo gutangira gukorera mu Buhinde ariko rukaba rutaratangwa.

Musk yabanje gushinja abo yise “abacuruzi bakomeye” kuba bari kugerageza kubuza Starlink kwinjira ku isoko ry’u Buhinde, nyuma aza gutunga agatoki Ambani, nyiri Reliance Industries, ifite Jio, sosiyete ya mbere mu Buhinde mu itumanaho rya telefoni zigendanwa.

Ambani na Reliance Group ntibaragira icyo bavuga ku birego bya Musk.

Guverinoma y’u Buhinde yo yahakanye ibyo Musk avuga, ishimangira ko amabwiriza agenga itumanaho rikoresha ibyogajuru afatwa kimwe ku bigo byose kandi ko nta na kimwe kireganywa.

Iki kibazo cyazamutse mu gihe ihiganwa ku isoko rya internet yifashisha ibyogajuru mu Buhinde rikomeje gukomera. Jio ya Ambani na Bharti Airtel na zo ziri kwitegura gutangiza serivisi nk’izo.

Igitangaje ariko ni uko Starlink isanzwe ifitanye ubufatanye na Jio ndetse na Bharti Airtel.

Muri Werurwe 2025, ibi bigo byombi byagiranye amasezerano na SpaceX yo kuzafasha mu kugurisha no gukwirakwiza ibikoresho na serivisi bya Starlink mu Buhinde igihe izaba imaze guhabwa uruhushya na Leta.

Banaganiriye ku buryo bashobora gusangira bimwe mu bikorwaremezo by’itumanaho.

Musk yatangaje ko hari “abaherwe bafite ijambo rikomeye” bashaka gukomeza kwiharira isoko ry’itumanaho mu Buhinde, avuga ko kubuza Starlink kuhinjira ari igikorwa kibangamira inyungu z’abaturage.

Ku wa Kane, Minisiteri y’Itumanaho y’u Buhinde yatangaje ko ibigo bitatu birimo Starlink, Eutelsat OneWeb na Jio Satellite Communications byose bigeze ku rwego rusa mu nzira yo guhabwa uruhushya.

Ibyo bigo byose biracyategereje kwemererwa ku bijyanye n’umutekano no kugenerwa imirongo y’itumanaho, mbere yo gutangira ibikorwa by’ubucuruzi.

Musk ariko yakomeje kwibaza impamvu Starlink ikomeje gutegereza, kandi imaze kwemererwa gukorera mu bihugu birenga 165.

Yanditse kuri X ati “Starlink yemerewe gukorera mu bihugu birenga 165 kandi imaze imyaka itanu yubahiriza buri tegeko n’igisabwa cyose na Guverinoma y’u Buhinde, none kuki itarahabwa uruhushya? Ese Ambani ni we muyobozi nyakuri w’u Buhinde?”

Starlink ikoresha ibyogajuru biri hafi y’Isi mu kugeza internet ku bantu, cyane cyane mu duce twa kure aho kubaka iminara y’itumanaho cyangwa kuhageza insinga za internet bihenze cyangwa bigoye.

Iyi sosiyete yatangiye gushaka kwinjira ku isoko ry’u Buhinde mu 2021 kandi imaze kubona zimwe mu mpushya z’ingenzi. Icyakora, iracyategereje icyemezo cya nyuma ku bijyanye n’umutekano no kugenerwa imirongo izakoresha.

Mu gihe impaka zari zikomeje, abayobozi bakuru ba Starlink, Reliance Jio na Bharti Airtel bahuriye mu nama ya India Mobile Congress yabereye i Delhi, baganira ku migambi yabo yo gutanga internet ikoresha ibyogajuru.

Akash Ambani, umuhungu wa Mukesh Ambani akaba na Chairman wa Reliance Jio Infocomm, yavuze ko sosiyete yabo iri guteza imbere ikoranabuhanga ryayo ry’itumanaho rikoresha ibyogajuru no gukomeza gusaba impushya za Leta.

Abajijwe ku birego bya Musk, yanze kubitindaho, avuga ko “Turashaka kwibanda ku kazi no kugeza serivisi zifite agaciro ku bakiliya bacu bo mu Buhinde.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages