00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko rwitambitse umugambi wa Trump wo kwima ubwenegihugu abana bamwe bavukira muri Amerika

Yanditswe na Niyigena Radjabu
Kuya 24 January 2025 saa 12:46
Yasuwe :

Umucamanza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko ibikubiye mu iteka rya Perezida Donald Trump byo kutemerera ubwenegihugu bw’inkomoko umwana uvukiye ku butaka bwa Amerika bibaye bihagaritswe by’agateganyo.

Icyemezo cy’urukiko gihagarika iteka rya Trump mu gihe cy’iminsi 14, nyuma y’urubanza hakazafatwa ikindi gishobora kurihagarika by’igihe kirekire cyangwa rigakomeza gukurikizwa.

Kuva mu 1868, Itegeko Nshinga rya Amerika riteganya ko umwana wese uvukiye ku butaka bw’iki gihugu ahita agira ubwenegihugu bw’inkomoko.

Gusa muri gahunda yo guca intege abimukira biyongera umunsi ku wundi muri Amerika, Trump akijya ku butegetsi yasinye amateka menshi arimo n’irihindura uburyo abana bahabwa ubwenegihugu.

Riteganya ko abana bazavuka kuva ku wa 19 Gashyantare 2025, ku babyeyi bari muri Amerika mu buryo butemewe n’amategeko, batazaba Abanyamerika b’inkomoko.

Leta 22 n’indi miryango iharanira uburenganzira bwa muntu yamaganiye kure icyifuzo cya Perezida Trump, ndetse eshanu muri zo zitanga ibirego zigaragaza ko binyuranyije n’Itegeko Nshinga.

Bongeyeho ko ibyo biramutse bikurikijwe, byateza ikibazo gikomeye cy’uko abana badafite ubwenegihugu bakwiyongera.

Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, AP, byatangaje ko Urwego rw’Ubutabera rwa Amerika rushyigikiye icyifuzo cya Trump ndetse rwiteguye kugisobanura neza kuko gikurikije amategeko yose.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri mu bihugu biha abana bahavukiye ubwenegihugu nubwo ababyeyi babo baba batabufite.

Donald Trump yasinye iteka ryo kwima ubwenegihugu abana bahavukira ku babyeyi badafite ibyangombwa, riteza impaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages