Uyu mwanzuro uje uvuguruza uwari wafashwe n’urukiko rw’ibanze, rwari rwabujije Amerika kohereza abimukira mu bihugu batavukamo, kuko binyuranyije n’Itegeko Nshinga ry’icyo gihugu.
Amakuru avuga ko hari abimukira umunani bari boherejwe muri Afurika, gusa umwanzuro w’urukiko rw’ibanze utuma bajyanwa mu kigo cya gisirikare cya Amerika kuri muri Djibouti.
Perezida Donald Trump yasezeranyije kugabanya abimukira binjira muri Amerika mu buryo butemewe n’amategeko ndetse akirukana abari muri icyo gihugu muri ubwo buryo. Byari byavuzwe ko yashakaga kujya yirukana abimukira ibihumbi bitanu ku munsi, gusa iyi ntego iragoye kuyigeraho.
Hagati aho, uyu muyobozi aherutse kuvuga ko icyemezo cyo kwirukana abimukira cyagize ingaruka ku nzego z’ubukungu zirimo urwego rwa hoteli na restaurant, ubuhinzi n’ubwubatsi. Icyo gihe yasezeranyije ko hari ikigiye gukorwa, nubwo nta cyemezo gishya cyatangajwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!