Stormy Daniels, wiswe Stephanie Clifford mu rukiko, yareze Trump muri 2018, avuga ko yifuza iseswa ry’amasezerano bagiranye n’abunganira uyu mugabo, yamubuzaga kuzagira icyo avuga ku mubano wihariye yagiranye na Perezida Trump hagati ya 2006 na 2007.
Daniels usanzwe ukina filime z’urukozasoni nk’umwuga, yavugaga ko ayo masezerano akwiye guteshwa agaciro kuko atasinyweho na Trump ubwe.
Ibi urukiko rwabiteye utwatsi, kuko ruvuga ko ayo masezerano yasinywe ‘byumvikanyweho’, hagati y’impande zombi.
Ayo masezerano Daniels avuga, yasinywe muri 2016, mbere gato y’amatora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Icyo gihe, uwari uhagarariye Donald Trump mu mategeko, Michael Cohen yagiranye amasezerano na Stormy Daniels yo kumuha 130 000$, azatuma uyu mugore atemererwa kugira ikintu na kimwe avuga ku mubano wihariye yagiranye na Trump.
Nyuma y’uko Daniels atsinzwe urubanza rwari rugamije kumuha uburenganzira bwuzuye bwo kuvuga ku mubano we na Perezida Trump, uyu mugore yongeye kuregera amafaranga yagombaga kuzishyurwa abamufashije muri urwo rubanza.
Umucamanza Robert Broadbelt yavuze ko uyu mugore akwiriye guhabwa ayo mafaranga kuko n’ubwo Trump atasinye ku masezerano yo kubikirwa ibanga, kuba yarishyuye Michael Cohen amafaranga 130 000$ yakoreshejwe hishyurwa Daniels, no kuba ayo masezerano yaragenaga ko ‘ikibazo cyo gusebanya cyavuka cyacyemurwa n’umwunzi’, bigaragaza ko yari mu bagize ikibazo muri rusange.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!