Ku wa 19 Ukuboza 2023 nibwo Urukiko Rukuru rwa Colorado rwerekanye ko rwafashe iki cyemezo kubera uruhare rushimangira ko Trump yagize mu myigaragambyo y’urugomo yabereye ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, US Capitol ku wa 6 Mutarama 2021.
Nyuma ku wa 03 Mutarama 2024 abanyamategeko ba Trump basobanuye ko mu gihugu kirimo demokarasi, icyemezo cyafatiwe muri Colorado kidakwiye, cyane ko ngo imyigaragambyo yabereye ku Nteko itakwitwa iyo kwigomeka ku nzego za Leta ndetse ko umukiliya wabo atayigizemo uruhare.
Uru rukiko rwa Colorado rwashingiye ku Itegeko Nshinga rya Amerika rikumira uwo ari we wese wagize uruhare mu bikorwa byo kwigomeka ku nzego za leta kuba yaba Umuyobozi muri Amerika, Abanyamategeko ba Trump bavuga ko ibyo bidakora k’ushaka kuba perezida.
Biteganyijwe ko muri Gashyantare 2023 aribwo Urukiko rw’Ikirenga ruzatangira gusuzuma ishingiro ry’ubujurire bwa Trump ndetse n’iry’ibyemezo by’urukiko rwo muri Colorado, uru rukiko rugaragaza ko ibizavamo bizubahirizwa mu gihugu hose.
Iki cyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga kije nyuma y’aho n’intumwa nkuru 27 za leta zitandukanye muri Amerika na zo zasabye ko rwatesha agaciro ibyemezo by’urwa Colorado kuko zigaragaza ko gukura Trump mu biyamamaza bishobora guteza ibibazo byinshi Amerika itabasha kwirengera.
Ibyemezo by’Urukiko Rukuru rwa Colorado byaciye agahigo, kuko nibwo bwa mbere Itegeko Nshinga rya Amerika ryari ryifashishishijwe mu gukura umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ndetse ni nabwo bwa mbere Urukiko rw’Ikirenga rugiye gusesengura niba koko bikwiriye ko akurwa ku rutonde rw’abiyamamaza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!