Ku wa 08 Nyakanga 2024, CNN yatangaje ko Dr. Kevin Cannard muri uyu mwaka yagiye muri White House inshuro ishatu ari zo ku wa 17 no ku wa 26 Mutarama, ndetse no ku wa 28 Werurwe, akaba anamaze kujyayo inshuro umunani uhereye mu 2023.
Iki kinyamakuru kigaragaza ko muri izo nshuro zose, Dr. Kevin Cannard yabaga agiye guhura n’umuganga usanzwe ukurikirana bya hafi iby’ubuzima bwa Joe Biden ari we Dr. Kevin O’Connor.
Ibi byatangiye kuzamura impaka mu bakurikiranira hafi politiki ya Amerika, z’uko Perezida Joe Biden w’imyaka 81 usanzwe avugwaho kwibasirwa n’indwara z’izabukuru zatuma aba atagifite ubushobozi bwo kuyobora Amerika, bagaragaza ko yaba yaratangiye no kwibasirwa n’indwara yo kwibagirwa, kuri ubu bakaba bakeka ko ashobora no kuba afite indwara yo gususumira.
Gusa ibi byaje guterwa utwatsi na Dr. Kevin O’Connor wita ku buzima bwa Biden, ndetse avuga ko uwo muganga w’inzobere mu kuvura indwara yo gususumira aba agiye muri White House mu gutanga ubufasha ku bindi bibazo by’ubuzima mu ivuriro White House Medical Clinic, bifitwe n’abo mu Rwego rwa Gisirikare bakora muri White House.
Ibi kandi byongeye kwemezwa n’Umuvugizi wa White House, Andrew Bates, wavuze ko ari ibisanzwe ko inzobere mu kuvura indwara zibasira imyakura y’umubiri zijya kwita ku basirikare bakora muri White House, ndetse ko Perezida Joe Biden we ahabwa izo serivisi yo gusuzumwa iyo ndwara kuri gahunda asanganwe ya buri mwaka yo gusuzumisha uko ubuzima bwe buhagaze.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!