00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urugo rwa Sam Altman wakoze ChatGPT rwagabweho igitero

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 11 April 2026 saa 10:34
Yasuwe :

Urugo rw’Umuyobozi Mukuru wa Open AI, Sam Altman ruherereye mu Mujyi wa San Francisco muri Leta ya California, rwatewe n’umugizi wa nabi wateyemo ibisasu byitwa Molotov Cocktail ashaka gutwika inyubako ye.

Polisi yo muri San Francisco yavuze ko byabaye ku wa 10 Mata 2026 ndetse uwabikoze yahise atabwa muri yombi nyuma y’uko yagaragaye ku cyicaro gikuru cya Open AI avuga ko nacyo aragitwika.

Polisi yavuze ko ibyo byabaye mu gihe cy’isaha ndetse ko uwabikoze ari umusore w’imyaka 20 aho yateye igisasu ku gipangu cyo ku rugo rw’uyu muherwe ndetse agahita ahunga nyuma yo kubikora.

Uwo musore yafatiwe ku cyicaro cya Open AI, ariko Polisi ntiyatangaje impamvu uyu musore yari yateye urugo rwa Sam Altman ndetse rugaragaza ko nta muntu wakomerekeye muri ibi bikorwa.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Altman yasangije abamukurikira ifoto y’umuryango we avuga ko bameze neza ko ntakibazo bigeze bagira

Urugo rwa Sam Altman wakoze ChatGPT rwatewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages