Kuri ubu ni umusogongezi w’ikawa ku rwego rw’igihugu ndetse akorana bya hafi n’inganda zayo, ibimaze kumuteza imbere mu buryo bugaragara.
Ubusanzwe Umuhoza w’imyaka 33, atuye mu Murenge wa Maraba, Akarere ka Huye, mu gace kazwiho guhinga ikawa.
Yabyirukiye mu muryango w’abahinzi b’ikawa, ndetse amashuri ye yose yize yayishyuriwe n’iki gihingwa ngengabukungu, ibyatumye ayikunda akiyemeza kuyiyegurira, na ho agereye mu ishuri akiga ishami ry’ubuhinzi agamije kuzayihinga no kuyitaho bya gihanga.
Ati ‘‘Ababyeyi banjye bandeze bakoresheje ikawa, bandihira amashuri mu ikawa, mbona ubwiza bwayo, ngeze no mashuri yisumbuye niga ubuhinzi ngamije kuzayihinga kinyamwuga.’’
Umuhoza avuga ko agisoza amashuri yisumbuye yatangiye gukorana na Koperative y’Abahinzi b’ikawa yitwa Abahuzamugambi ba kawa ya Maraba yanagemurwagamo ikawa y’ababyeyi be, akomeza kuyibamo agera n’aho abona imirima ye yo kuyihingamo abikesha amafaranga yakoreraga.
Mu myaka yakurikiyeho, Umuhoza yakomeje umwuga we wo kwita ku ikawa mu Karere ka Nyaruguru mu Ruganda rwa Nyampinga, aho yageze ashinzwe kugenzura ubwiza bw’kawa.
Uko yagendaga abona amahugurwa ku bijyanye n’ikawa, byaramuzamuye bimugeza ku rwego rwo kuba umusogongezi wayo ku rwego rw’igihugu, akazi amazemo imyaka igera kuri itandatu.
Ati ‘‘Ubu ngeze ku rwego rwo gukora mu ruganda ngenzura ubwiza bw’ikawa nkayiha amanota, kugira ngo ijye gucuruzwa ku isoko mpuzamahanga, kuko nagize umwanya wo kubyiga.’’
Asanga nta kindi yakora usibye kwibera ahaba ikawa, akaba anakora uko ashoboye ngo agire inama abahinzi bayo abashishikariza kuyitaho bayirinda ibyonnyi byose, bayisasira, bayifumbiza imborera kugira ngo ibahe umusaruro uhagije.
Ati ‘‘Burya nubwo umuhinzi yaba afite ibiti bike, iyo abyitayeho bikwiye, bimuha umusaruro ushimishije, kuko kawa iguha ibyo wayihaye, bityo no ku isoko ikaguha amafaranga menshi.’’
Umuhoza asaba abakiri bato gushora imbaraga mu buhinzi no mu ruhehererekane nyongeragaciro rw’ibibikomokaho, kuko naho hihishe ubukire.
U Rwanda rukomeje guteza imbere ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga aho mu 2023/2024 byinjirije u Rwanda arenga miliyoni 839,2$.
Byari byiganjemo ikawa yinjirije u Rwanda miliyoni 78,71$, mu gihe icyayi cyinjije arenga miliyoni 114,88$ mu 2023/2024.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!