BYD yatangaje ko iyi nkongi y’umuriro yibasiye uruganda rwayo kuri uyu wa 14 Mata 2026, gusa nta wahaburiye ubuzima. Ntihatangajwe kandi agaciro k’ibyangiritse.
Amakuru dukesha Reuters avuga ko igice cyahiye ari igikoreshwa mu guparikamo imodoka zamaze gukorerwa igerageza cyangwa izakanitswe. Giherereye mu cyanya cy’inganda cya Shenzhen.
BYD yatangaje ko nyuma y’iyi mpanuka, abashinzwe kuzimya inkongi bahise batabara, ndetse babasha kuzimya uyu muriro. Ntiharamenyekana icyateye iyi nkongi y’umuriro.
Nyuma y’iyi mpanuka, imigabane ya BYD yahise itakaza agaciro ku kigero cya 0,6%.
Impuguke zigaragaza ko ingaruka zishobora kubaho igihe inkongi yibasiye uruganda rukora imodoka za lisansi, zitandukanye n’izibaho igihe yibasiye urukora imodoka z’amashanyarazi kuko zo zidafatwa n’umuriro vuba, ndetse kuzizimya bikoroha.
A large fire broke out at a parking garage of the Chinese electric vehicle company, BYD, in Shenzhen. The carmaker said the blaze began in an area used for test and scrapped vehicles, and was later extinguished without causing casualties. pic.twitter.com/w2zU3E52Dz
— Al Jazeera Breaking News (@AJENews) April 14, 2026



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!