Uru rubura rwagiye ruhabwa amazina atandukanye agaragaza ko bitari bisanzwe rwahagaritse ubuzima aho imihanda, amashuri yafunzwe n’ingendo nyinshi z’indege zirasubikwa. Hari n’aho bagiye bisanga nta muriro w’amashanyarazi bafite.
BBC ivuga ko 21 mu bapfuye ari abo muri Pologne ndetse benshi akaba ari abatagira aho kurambika umusaya. Ishami ry’Umuryango W’Abibumbyi ryita ku buzima, OMS, ryatangaje ko mu bashobora kwibasirwa cyane harimo abakene, impunzi n’abimukira.
Itangazo OMS yashyize ahagarara ryagiraga riti “Abenshi bashobora kugerwaho n’indwara zituruka ku bukonje harimo abakuze, abana, abafite indwara zidakira, ndetse n’ubumuga butandukanye bwaba ubwo ku mubiri cyangwa uburwayi bwo mu mutwe.”
Mu bihugu bitandukanye birimo u Bufaransa, u Bwongereza, u Buholandi, u Busuwisi; urubura ruvanze n’umuyaga byagaragaye ari rwinshi ku buryo ingendo z’indege zagiye zisubikwa, hari n’aho bateganya ko zizasubukura ku wa Gatandatu.
Mu gihe Ukraine iteganya ko uru rubura rushobora gukomeza kugwa no mu minsi myinshi iri imbere, yongeye kwisanga mu bibazo n’u Burusiya aho ikigo cya Gazprom cy’Abarusiya cyanze koherereza Gaz abanya-Ukraine.
Byari kuba ari ubwa mbere kuva mu 2015, u Burusiya butarebana neza na Ukraine kubera agace ka Crimea Abarusiya bigaruriye, bugiye koherezayo Gaz.
Biteganyijwe ko muri bimwe mu bice bigize u Burayi ubushyuhe buri bugende buzamuka, nubwo muri Ireland n’Amajepfo y’u Bwongereza bashobora kugerwaho n’umuyaga wahawe izina rya Emma uri guturuka muri Portugal n’u Bufaransa.



















TANGA IGITEKEREZO