Musk yatangaje ko ku wa 10 Werurwe 2025, bakiriye amakuru aturutse ku bakoresha urubuga rwa X basaga ibihumbi 60 bavuga ko rutari gukora.
Yavuze ko basanzwe bagabwaho ibitero ariko kuri iyi nshuro byari bitandukanye kuko cyari igitero gikomeye.
Bamwe mu bakoresha X bavuze ko bagiye bakira ubutumwa budasobanutse bashaka kujyaho nk’ibisanzwe bubabwira ko urubuga rwagize ibibazo bitaramenyekana.
Mu butumwa bwe yagize ati “Dusanzwe tugabwaho ibitero buri munsi, ariko ibi byabaye byakozwe mu buryo bwihariye.”
Mu kiganiro yagiranye na Fox News, Musk yagize ati " Ntabwo turamenya neza icyabaye ariko twagabweho igitero gikomeye cy’ikoranabuhanga cyari kigamije gushyira hasi sisiteme ya X, gusa amakuru atwereka ko ababikoze bari baherereye muri Ukraine."
Musk yongeyeho ko byakoze mu rwego rwo kumucecekesha we n’urubuga rwe rwa X ariko kugeza ibintu byasubiye ku murongo. Urubuga rwa X rwaherukaga kugira ibibazo byo kugabwaho igitero muri Kanama 2024.
Mu bundi butumwa yanyujije kuri X, Musk yashinje sosiyete ya ActBlue, imwe mu zikomeye iterwa inkunga n’aba-Democrates ndetse n’umuherwe George Soros, kugaba igitero kuri sosiyete ye y’imodoka ya Tesla.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!