Ubwo bari bamaze kurwigarurira, abo bajura bagize bati “Isi imaze guhaga amakuru y’ibinyoma akwirakwizwa buri munsi na Perezida Donald J Trump,"
Kwigarurira urwo rubuga byamaze igice cy’isaha, buba nyuma y’uko abashinzwe umutekano muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangaje ko hari amatsinda arimo gukora uko ashoboye agamije kudobya amatora.
Umuvugizi w’ibikorwa byo kwamamaza Trump, Tim Muraugh, yavuze ko nta makuru yibwe kandi n’urubuga barusubiranye.
Ubutumwa bwatambukijwe kuri urwo rubuga kandi bwari burimo amakuru asesereza Perezida Trump, bunasaba inkunga kuri konti ebyiri zifasha mu koherezanya amafaranga ukoresheje ikoranabuhanga mu buryo bugoye gukurikirana (Monero Cryptocurrency accounts).
Ibi bikorwa bibayeho mbere y’iminsi mike ngo habe amatora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ateganyijwe ku wa 3 Ugushyingo 2020.
Abakandida bitezweho guhatana cyane ni Donald Trump ukeneye manda ya kabiri, na Joe Biden uhagararoye ishyaka ry’aba-democrates.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!