Ukekwaho ubu bwicanyi ni Rahmanullah Lakanwal, bivugwa ko yarashe umwe mu bashinzwe umutekano. Yageze muri Amerika mu 2021 binyuze muri gahunda ya Biden yo kwakira abimukira bo mu bihugu bitandukanye.
Ubwo umunyamakuru yabazaga Trump impamvu avuga ko ubutegetsi bwa Biden bwaranzwe n’imikorere idahwitse ahanini mu kwemeza abantu binjira muri Amerika, undi yahise amusubiza ati “Ese uri umuntu w’ikigoryi?”
Yakomeje agira ati “Kuko baje hano mu ndege hamwe n’abandi bantu ibihumbi batari bakwiriye kuba bari hano, hanyuma rero uri kubaza ibibazo kuko uri ikigoryi.”
Si ubwa mbere Trump yibasiye abanyamakuru kuko yigeze kubwira Catherine Lucey ukorera Bloomberg ko agomba guceceka, yongeraho ko ari ingurube nyuma y’aho yamubazaga ku bijyanye n’inyandiko zijyanye n’umubano we na Jeffrey Epstein.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!