00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwuka mubi hagati ya Amerika n’u Budage: Trump yemeje gucyura abasirikare 5000

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 2 May 2026 saa 08:36
Yasuwe :

Minisiteri y’Intambara ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko iki gihugu giteganya gutangira ibikorwa byo gukura ingabo zacyo 5000 mu Budage bitewe n’umwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’ibihugu byombi.

Umwuka mubi w’ibi bihugu byombi bihuriye mu muryango NATO watutumbye biturutse ku ntambara itavugwaho rumwe Amerika na Israel byashoje kuri Iran tariki ya 28 Gashyantare 2026.

Tariki ya 27 Mata, Chancelier w’u Budage, Friedrich Merz, yatangaje ko Iran iri kwandagaza Amerika mu biganiro by’amahoro bigamije guhagarika iyi ntambara, kandi ko atabona uburyo Abanyamerika bazashobora kuyisohokamo.

Ku wa 2 Gicurasi, umwe mu bayobozi bakuru muri Minisiteri y’Intambara ya Amerika utashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko amagambo yavuzwe na Chancelier w’u Budage adakwiye kandi ko ntacyo afashije.

Uyu muyobozi yavuze ko ku bw’iyo mpamvu, "Perezida agiye gusubiza mu buryo bukwiye aya magambo atagira icyo afashije.”

Amerika yatangaje ko izakura mu Budage ingabo 5000 kandi ko bizakorwa mu gihe kiri hagati y’amezi atandatu na 12 mu rwego rwo kugaragariza Chancelier Merz ko yakoze amakosa akomeye.

Tariki ya 30 Mata, ubwo Trump yateguzaga ko ashobora kugabanya ingabo za Amerika ziri mu Budage, bamwe mu bayobozi bo mu gisirikare baratunguwe cyane, bagaragaza ko ibyo ibihugu byombi byagakemuye iki kibazo binyuze mu biganiro.

Aba bayobozi bagaragaje ko mu gihe ibihugu byinshi byo muri NATO byanze gushyigikira intambara ya Amerika muri Iran, byibura u Budage bwo bwemereye Abanyamerika gukoresha ibigo bya gisirikare byabwo, bwemerera n’indege zabo kugwa ku bibuga byaho.

Amerika ifite ingabo 35.000 mu Budage, zoherejweyo hashingiwe ku bufatanye bw’ibihugu bya NATO byiyemeje gutabarana. Izigera ku 5000 zoherejweyo ubwo u Burusiya bwashozaga intambara kuri Ukraine.

Amerika ifite ingabo ibihumbi 35 mu Budage, zoherejweho hashingiwe ku bufatanye bw'ibihugu bya NATO

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages