Uyu yasanzwemo Coronavirus nyuma yo gukurikirana no gupima ababa barahuye n’ushinzwe itumanaho wa Kamala Harris, uherutse gusangwamo Coronavirus hamwe n’uwakoraga mu ndege imutwara mu bikorwa byo kwiyamamariza kuba Visi Perezida.
Jen O’Malley Dillon uhagarariye ibikorwa byo kwiyamamaza bya Joe Biden, yavuze ko n’ubwo yagendanye mu ndege n’uwo wasanzwemo Coronavirus, atigeze yegerana na we, ndetse ko mu gihe cy’urugendo rwabo rwose Biden yari yambaye agapfukamunwa.
Ati “Visi Perezida Biden ntabwo yigeze yegerana n’uyu wanduye, nta n’ubwo bigeze banyuranaho byibuze, hagati yabo harimo intera nini, kandi mu rugendo rwose aba bombi bari bambaye udupfukamunwa. Dushingiye kuri ibi, twagiriwe inama n’abaganga ba Visi Perezida ko nta mpamvu y’uko yakwishyira mu kato.”
Abashinzwe ibikorwa byo kwiyamamaza bya Biden ku wa Kane batangaje ko yapimwe agasangwa nta bwandu bwa Coronavirus afite, ndetse na Harris n’umugabo we na bo basanze bataranduye.
Gusa Harris we ntazasubira mu bikorwa byo kwiyamamaza imbonankubone kugeza ku wa mbere, nyuma y’aho ushinzwe itumanaho we ndetse n’umukozi wo mu ndege imutwara bo basanzwemo Coronavirus.
Aba basanzwemo Coronavirus byavuzwe ko bari barapimwe bagasangwa ari bazima inshuro eshatu kuva ku wa 4 Ukwakira, ndetse hari n’uwaherukaga gupimwa ku wa 11 Ukwakira agasangwa ari muzima.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!