Ni mu gihe muri Kanama uyu mwaka, muri iyi leta hateganyijwe amatora y’ibanze yo gushaka uzayiyobora. Ethan utuye muri Bristol akaba ari umwe mu bakandida bateganya guhatanira uyu mwanya.
Nk’uko CNN dukesha iyi nkuru yabyanditse, kuba muri iyi leta nta tegeko rihari rigena imyaka uyiyobora agomba kuba afite, ngo nibyo biha Ethan amahirwe yo kuba yaba umukandida muto wiyamamarije kuyobora Vermont mu mateka yayo.
Uyu mwana avuga ko mu byo ashyize imbere ari itegeko rirebana no kugenzura intwaro yemeza ko rikenewe cyane. Ashobora ariko kubangamirwa no kuba akiri muto, ugereranyije n’abo azahangana nabo.
Umuyobozi mukuru w’ishyaka ry’Aba- démocrate muri Leta ya Vermont, Conor Casey avuga ko mu bizamugora cyane ari ukuba akiri mu ishuri, no kuba adafite uruhushya rwo gutwara imodoka bizajya bituma akenera ubufasha bw’abandi kugira ngo abashe kugera aho yifuza gutanga ubutumwa.
Yakomeje avuga ko mu 2017, ubwo Ethan yatangazaga ko aziyamamaza yabanje gutekereza ko wenda ari nka sinema, ariko mu bigaragara akomeye ku ntego ye yo kurwanya imbunda, kandi iteka wumva ashyira imbere ibyifuzo by’abakiri bato.
Ethan avuga ko yifuza guca umuco wo gutinya kuvuga ku bintu runaka, cyangwa gutegereza ko ikibazo kivuka ngo babone kugishakira igisubizo.
Uyu mwana watangiye gukunda politiki afite imyaka itanu yemeza ko mubo afata nk’ikitegererezo harimo Martin Luther King Jr, na Robert F.Kennedy.
Ubuyobozi bwa Vermont buvuga ko nubwo kugeza ubu nta tegeko rikumira Ethan rihari, umwaka utaha bateganya gutangira kurebera hamwe imyaka ushaka kuba guverineri yagakwiye kuba yujuje.
























TANGA IGITEKEREZO