Ingoro y’Umwami i Oslo yatangaje ko Umwami Harald V yatanze mu mahoro saa kumi n’ebyiri n’iminota 35 za mu gitondo ku wa Gatanu (04:35 GMT), ubwo yari ari mu Bitaro Bikuru bya Oslo.
Mu masaha ya nyuma y’ubuzima bwe, abagize umuryango w’ibwami bari bamusuye. Abaturage batangiye gushyira indabo ku Ngoro y’Umwami i Oslo mu rwego rwo kumwunamira no kumugaragariza icyubahiro.
Umwami Harald V azasimburwa n’umuhungu we, Igikomangoma Haakon.
Nyuma y’imyaka 35 yari amaze ku ngoma, Umwami Harald V asize amateka yo kuvugurura imikorere y’ubwami bwa Norvège no kubwegereza abaturage. Yagaragajwe nk’umuyobozi wahuje abaturage mu bihe bikomeye igihugu cyanyuzemo.
Mu byamuranze harimo kuba yararenze ku muco wari usanzweho mu miryango y’ibwami, agashyingiranwa na Sonja Haraldsen wari Umuturage usanzwe. Uwo mwanzuro wafashije guhindura imyumvire ku muryango w’ibwami muri Norvège.
Abasesenguzi b’ibwami bavugaga ko Harald V yari umuntu woroheje, wubahwaga kandi wakundwaga n’Abanya-Norvège, bamwitaga “Umwami w’abaturage”, izina ryari ryarahawe na se, Umwami Olav V.
Umwami Harald V yavutse ku wa 21 Gashyantare 1937. Yari afite imyaka itatu gusa ubwo u Budage bw’Aba-Nazi bwatezaga intambara muri Norvège mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi.
Mu gihe cy’intambara, nyina yahunganye na we ndetse n’abavandimwe be bajya muri Suède, nyuma baza kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batumiwe na Perezida Franklin D. Roosevelt. Nyuma y’intambara, Harald n’umuryango we basubiye muri Norvège, aho yakomeje amashuri ndetse anarangiza amahugurwa ya gisirikare.
Nyuma y’urupfu rwa se, Umwami Olav V, ku wa 17 Mutarama 1991, Harald V ni bwo yagiye ku ngoma aba Umwami wa Norvège.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!