Ni icyemezo cyafashwe mu kurushaho kugaragaza umucyo mu mikoreshereze y’umutungo w’ubwami n’uburyo abagize umuryango w’ibwami babona amafaranga.
Raporo ku mari y’ubwami igaragaza ko Umwami Charles yishyuye imisoro ingana na miliyoni 12,9 z’amapawundi mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024-2025. Iyo mibare imushyira mu bantu 100 ba mbere bishyuye imisoro myinshi mu Bwongereza muri uwo mwaka.
Kuva yajya ku ngoma muri Nzeri 2022, Umwami Charles amaze kwishyura imisoro irenga miliyoni 30 z’amapawundi. Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023-2024, yari yishyuye miliyoni 11,7 z’amapawundi. Iyi misoro yishyurwa ku bushake, kuko umwami atari mu rwego rumwe n’abaturage basanzwe mu bijyanye n’amategeko amwe n’amwe y’imisoro.
Imisoro ya Charles ikomoka ku nyungu bwite ze, harimo iziva mu ishoramari, ibikorwa by’ubucuruzi, umutungo wihariye afite ndetse n’indi mitungo ye ku giti cye. Hari kandi amafaranga aturuka mu mutungo ugizwe n’ubutaka, inyubako z’ubucuruzi, izo gukoreramo n’ishoramari, wahaye umwami miliyoni 25,2 z’amapawundi mu mwaka wa 2025-2026.
Iyi gahunda yo kwishyura imisoro ku bushake yatangiye mu 1993, hashingiwe ku masezerano yari yarashyizweho ku ngoma y’Umwamikazi Elizabeth II. Charles yishyura umusoro ku nyungu bwite, ku nyungu ziva mu mitungo yagurishijwe, ndetse no ku izungura mu bihe biteganywa.
Igikomangoma William na we yashyize hanze amakuru ajyanye n’imisoro yishyura. Kuva abaye Igikomangoma cya Wales, amaze kwishyura imisoro irenga miliyoni 20 z’amapawundi. Mu mwaka wa 2024-2025, yishyuye miliyoni 7,76 z’amapawundi, mu gihe mu 2023-2024 yari yishyuye miliyoni 8,34.
William abona amafaranga aturuka muri Duchy of Cornwall, umutungo munini w’umurage ugenerwa abaragwa b’ingoma. Mu 2025-2026, uwo mutungo wamwinjirije miliyoni 21,6 z’amapawundi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!