Ibipimo by’ubushyuhe mu mwaka wa 2024 bigaragaza ko bwari bugiye kwiyongeraho uburenga dogere Celsius 1,6, bikavugwa ko ubushyuhe bwo kuri uru rugero ari bwo bugaragaye nyuma y’imyaka yabanjirije impinduramatwara y’inganda.
France 24 yanditse ko imyaka ya 2023 na 2024 ari yo myaka yagaragayemo ubushyuhe bwinshi bwarenze kuri dogere celcius 1,5.
Iri zamuka ry’ubushyuhe ryatewe ahanini n’imihindagurikire y’ikirere iterwa n’ibikorwa bya muntu byangiza ikirere bigateza ibiza by’ubwoko butandukanye.
Abahanga muri siyansi bemeza ko buri gace ka dogere celcius kiyongereye ku bushyuhe bw’Isi kaba gafite ingaruka zikomeye.
Mu 2024 abarenga 1300 baguye mu mutambagiro mutagatifu bazize ubushyuhe bwinshi, mu gihe ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe hamwe zateje amapfa, imyuzure, inkangu, n’ibindi biza mu bice bitandukanye by’Isi.
Ntabwo ibipimo by’ubushyuhe aribyo byazamutse cyane gusa muri 2024, kuko iyi raporo yerekana ko ubutumburuke bw’amazi y’inyanja bwazamutseho ku kigero cyo hejuru cyane.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!