Mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize NATO yabereye i La Haye mu Buholandi kuri uyu wa 25 Kamena 2025, Rutte yashimye icyemezo Trump yafashe cyo kurasa ibikorwaremezo bya Iran bitunganyirizwamo ingufu za nucléaire no gusaba ko intambara ya Iran na Israel ihagarara.
Rutte ukomoka mu Buholandi yavuze ko Amerika iba ikwiye gufata icyemezo cyatuma Isi ibona umutekano mu gihe byaba biri ngombwa, ati “Nta wundi ku Isi ufite ubushobozi bwo gukora ibi. Ni Amerika yonyine.”
Yakomeje ati “Ufite 25% by’ubukungu bw’Isi, ufite imbaraga za gisirikare nyinshi kurusha kure abandi ku Isi. Amateka akugira umuyobozi. Amateka akugira ushobora gufata icyemezo iyo bibaye ngombwa.”
Rutte yageze aho avuga ko Trump ari umubyeyi, ati “Rimwe na rimwe Papa aba akwiye gukoresha imvugo ifite imbaraga”, ijambo Perezida wa Amerika yishimiye, asobanurira abanyamakuru ko umuyobozi wa NATO ashobora kuba amukunda.
Trump ati “Arankunda, ntekereza ko ankunda. Yabikoze mu buryo buryoshye. Ati ‘Papa, uri Papa’.”
Perezida wa Amerika wari umaze igihe kinini agaragaza ko atiyumva muri NATO bitewe n’uko ibihugu bigize uyu muryango bishora amafaranga make mu gisirikare, yagaragaje ko noneho awushyigikiye nyuma y’aho byemeye kwikosora.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!