Mu butumwa Perezida Trump aherutse gutangira mu Nama y’Umuryango w’Abibumbye (UN), yagaragaje ko afite impungenge ko Sadiq Khan azakwirakwiza amategeko ya Sharia y’Idini ya Islam mu mujyi wa Londres.
Ibi akabiterwa n’uko ikibazo cy’abimukira mu bihugu by’u Burengerazuba kiri guteza ibibazo mu buryo butigeze bubaho kuva na mbere.
Perezida Trump yakomeje avuga ko umujyi wa Londres wahindutse uba mubi kubera umuyobozi wawo mubi cyane.
Ubwo yari mu kiganiro na BBC, Khan yasubije Trump, amubwira ko ibyo yagaragaje ari ivangura rishingiye ku ruhu, kurwanya abagore no gutesha agaciro idini ya Islam.
Khan kandi ntabwo abona impamvu zatuma Trump avuga ko Umujyi wa Londres wasubiye inyuma, kuko mu mboni ze abona utera imbere cyane, dore ko unaturwa n’abaturage benshi bava mu yindi mijyi mu Bwongereza.
Yagize ati “Turi umujyi wa mbere ku Isi, iyo bigeze ku muco, ishoramari, imikino, n’ibindi twiyemeje. Ntewe ishema no kuba ari umujyi w’agatangaza.”
Muri Kamena 2025, hatangajwe ko abimukira batemewe binjiye mu mujyi wa Londres bagera ku bihumbi 49. Abenshi bifashishije ubwato buto, ndetse mu 2021, imibare yagaragaje ko 15% abatuye Londres ari Abayisilamu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!