Hamad yavuye muri Gaza mbere yo ku wa 7 Ukwakira 2023 ubwo intambara yatangiraga hagati ya Israel n’umutwe wa Hamas.
Yavuze ko mbere y’uko igitero cya Israel kigabwa i Doha, bari mu biganiro bigamije amasezerano y’agahenge, nyuma y’iminota mike bumva urusaku rw’ibisasu biremeye.
Yagize ati “Dusanzwe tumenyereye kumva urusaku rwa missiles, twahise tumenya ko ari Israel igabye ibitero, twihutira kuva aho, kandi turashima Imana ko twarokotse.”
Hamad yabwiye Al Jazeera ko nta kizere bafitiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’umuhuza mu gushaka guhagarika intambara kubera imbaraga nke yabishyizemo mu bihe byashize.
Kongera kugaragara mu ruhame byagaragaje ko byagabwe ku mutwe wa Hamas bitahitanye abayobozi bawo bose.
Yagize ati “Ntidutewe ubwoba n’uko Trump yakomeje kutuburira, gusa abafashwe bakomeje gukurikiranwa hakurikijwe amahame y’idini yacu ya Islam.”
Iyi ntambara yatangiye ku wa 7 Ukwakira 2023, ubwo umutwe wa Hamas wagabaga ibitero mu Majyapfo ya Israel, byahitanye abagera ku 1200, ushimuta abagera kuri 251.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!