Trump yabitangarije kuri Truth Social. Yavuze ko Leavitt yafashe iki cyemezo kugira ngo abone umwanya uhagije wo kwita ku muryango we. Leavitt yibarutse umwana w’umukobwa muri Gicurasi 2026. Afite abana babiri.
Trump yashimye cyane akazi Leavitt yakoze, amugaragaza nk’umwe mu bantu yari afitiye icyizere gikomeye.
Ati “Umuvugizi mwiza cyane wa White House, akaba n’umwe mu bajyanama banjye nizeye cyane, Karoline Leavitt, azava kuri uyu mwanya mu mpera z’uku kwezi kugira ngo abone umwanya uhagije wo kwita ku muryango we mwiza.”
Leavit yavuze ko nyuma yo kubyara yasubiye mu kazi ariko agahorana umutima uhagaze yumva ko atazashobora kuba umubyeyi mwiza w’abana be ngo anuzuze inshingano uko bikwiye.
Ati “Trump yansabye gukomeza gukora nk’umujyanama we wo ku rwego rwo hejuru nubwo ndi hanze [ya White House] kandi nzahora mparanira ko gahunda ya MAGA [gusubiza Amerika ikuzo yahoranye] ikomeza, no gushyira ishyaka ry’Aba-Republicain imbere.”
Leavitt yinjiye mu nshingano zo kuba Umuvugizi wa White House afite imyaka 27, bituma aba umuntu muto mu myaka wabaye kuri uwo mwanya mu mateka ya Amerika. Ubu afite imyaka 28.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!