00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutungo wa Iran wafatiriwe muri UAE ugiye kurekurwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 June 2026 saa 11:26
Yasuwe :

Mu ibanga rikomeye cyane, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zemeje ko zigiye kurekura umutungo w’amafaranga abarirwa muri za miliyari wa Iran iki gihugu cyo mu Kigobe cyari cyarafatiriye.

Ni amakuru Reuters yahawe n’abayobozi bane bazi iby’iki cyemezo cyahuriranye n’ibiganiro biri kugana ku musozo bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran byo guhagarika intambara imaze amezi arenga atatu ihanganishije impande zombi.

Aba bayobozi batangaje ko ibi biri mu murongo wo kurekura umutungo ukomoka ku bikomoka kuri peteroli bya Iran wafatiriwe n’amabanki y’ibihugu by’amahanga nyuma y’ibihano Amerika yafatiye iki gihugu.

Abayobozi babiri bavuze ko UAE yemeye kurekura miliyari 10$ ndetse miliyari 3$ zo zamaze koherezwa mu gihe abandi babiri bazi iby’ubu bwumvikane bavuze ko amafaranga yose ari miliyari 20$. Bavuze ko iki cyemezo cyagezweho nyuma y’uko Iran na yo iretse kugaba ibitero kuri UAE.

Icyakora aya makuru akimara kujya hanze, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya UAE, yahise ishyira hanze itangazo riyahakana.

Itangazo ryagiraga riti “Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ziramagana amakuru ari gusakazwa n’ibitangazamakuru mpuzamahanga ajyanye no kohereza amafaranga ayo ari yo yose avuye muri UAE yohererezwa Iran, arimo ajyanye na miliyari 3$.”

Umuyobozi wo muri UAE yavuze ko iki cyemezo kiri mu murongo wo guhoshya amakimbirane no kwimakaza amahoro hagati y’impande zombi.

Ati “Politiki y’ububanyi n’amahanga ya UAE ifite inshingano zo guhoshya amakimbirane mu Karere ari na ko yimakaza amahoro arambye n’umutekano. UAE ishyigikiye imbaraga Amerika yashyize mu kurinda abaturage b’akarere.”

Nubwo bimeze uku wa 12 Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, JD Vance yari yavuze ko umutungo wa Iran wafatiriwe utazahita uhabwa ab’i Tehran nyuma yo gusinya amasezerano y’amahoro.

Yavuze Iran ishobora kuzunguka mu buryo bw’ubukungu mu gihe izubahiriza ibyo izaba yiyemeje.

Amakuru avuga ko nyuma yo guhabwa aya mafaranga, Iran izahagarika kurasa kuri UAE ndetse ibihugu byombi byiyemeje kongera kubaka umubano wabyo binasangire amakuru y’ubutasi.

Israel na Amerika bikimara gutangiza intambara kuri Iran, Tehran na yo yahise igaba ibitero ku birindiro bya Amerika biri mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati, nka UAE, Koweït, Arabie Saoudite, Qatar, Iraq n’ahandi.

Amakuru avuga ko Iran yegereye n’ibindi bihugu bibiri byo mu Kigobe kugira ngo na byo bikore nk’ibivugwa ko UAE yakoze.

Iran yaherukaga kirasa kuri UAE ku wa 4 Gicurasi. Icyo gihe ab’i Tehran barashe ku cyambu cya Fujairah.

Ibiganiro bya UAE na Iran bivugwa ko byatangiye mu byumweru bishize ariko byihutishwa n’uruzinduko abayobozi b’Ingabo za Iran bagiriye i Abu Dhabi. Bahuye n’Umujyanama mu by’umutekano muri UAE, Sheikh Tahnoon bin Zayed Al Nahyan.

Urwo ruzinduko rwakurikiwe n’urw’abayobozi ba UAE bagiriye muri Iran byose bigamije kuganira kuri iki cyemezo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi (ibumoso) ku wa 12 Gicurasi 2026 yakiriwe na mugenzi we wa UAE, Sheik Abdullah bin Zayed al-Nahyan, i Abu Dhabi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages