00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indonesia: Abantu 310 bamaze kwicwa n’umutingito

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 25 Ugushyingo 2022 saa 01:57
Yasuwe :

Umubare w’abamaze guhitanwa n’umutingito wibasiye Indonesia ugeze ku bantu 310, nk’uko ikigo gishinzwe kurwanya ibiza muri icyo gihugu cyabitangaje.

Umuyobozi w’icyo kigo Suharyanto yatangaje ko abantu 24 baburiwe irengero nyuma y’uko inkangu n’inyubako biguye ku bantu mu mujyi wa Cianjur, mu kirwa cya Java.

Umutingito wibasiye Indonesia wari ufite ubukana bwa 5.6%, ukaba waratangiye kwibasira icyo gihugu ku wa Mbere w’iki Cyumweru.

Uyu mutingito wangije ibikorwa byinshi birimo inzu, amashuri, amavuriro n’ibindi. Bivugwa ko kimwe mu byatumye umutingito wangiza byinshi ari uko byagiye byubakwa hadakurikijwe ibikoresho byifashishwa mu kubaka inzu birinda umutingito.

Abantu benshi bamaze guhitanwa n'umutingito wibasiye Indonesia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .