00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutingito ukomeye wibasiye Colombia wahitanye benshi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 August 2026 saa 04:57
Yasuwe :

Abantu 111 ni bo bimaze kumenmyekana ko bishwe n’umutingito ufite igipimo cya 7,4 wibasiye Colombia, wangiza byinshi birimo inyubako ndetse ukomeretsa abantu benshi.

Guverineri w’Intara ya Chocó, Nubia Carolina Córdoba, yavuze ko hari abantu bakomerekeye muri uwo mutingito, nubwo atatangaje umubare wabo. Yongeyeho ko hari impungenge z’uko hashobora gukurikiraho indi mitingito mito.

Uyu mutingito wabaye saa Moya na 34 isaha ya Colombia. Wari ufite izingiro bujyakuzimu bwa kilometero 96, nk’uko urwego rwa Colombia rushinzwe ibijyanye n’ubutaka rwabitangaje.

Urwego rwa Amerika rushinzwe ubushakashatsi ku butaka, USGS, rwatangaje ko izingiro ry’uyu mutingito ryari hafi y’umudugudu wa San José del Palmar.

Uyu mutingito wumvikanye no mu murwa Mukuru Bogotá, aho inyubako zimwe zasohowemo abantu mu rwego rwo kwirinda impanuka.

Mu Mujyi wa Manizales, amashusho yatangajwe n’itangazamakuru yerekanaga inyubako yangiritse, mu gihe abaturage bahamagariraga abantu kuva ahantu hashobora kubateza ibyago.

Urwego rushinzwe indege muri Colombia rwatangaje ko hari ibyangiritse ku bibuga by’indege bitandukanye byo mu turere, birimo Pereira, Manizales, Quibdó, Armenia, Cartago na Buenaventura.

Uyu mutingito ubaye mu gihe kitarenze amezi abiri nyuma y’indi mitingito ibiri ikomeye yari yibasiye amajyaruguru ya Venezuela, igahitana abantu barenga 6.100.

Umutingito ukomeye wibasiye Colombia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages