00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusirikare wa Israel wagaragaye amenagura ishusho ya Yesu yahanwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 April 2026 saa 06:36
Yasuwe :

Ingabo za Israel zatangaje ko zahannye umusirikare wagaragaye ahondagura ishusho ya Yesu muri Liban n’uwamufotoye agakwirakwiza ayo mafoto bahanishijwe gufungwa iminsi 30.

IDF yirinze gutangaza amazina y’aba basirikare bombi ariko ivuga ko bazahita bakurwa ku rugamba.

Itangazo rivuga ko abandi basirikare batandatu bari bari aho batagize icyo bakora ibyabo bizasuzumwa ukwabyo.

BBC yanditse ko iyi foto yafatiwe mu gace ka Debel mu Majyepfo ya Liban yateje impagarara mu bice bitandukanye harimo no muri Amerika aho abaturage bavugaga ko biri gutukisha izina ry’igihugu cyabo gitera inkunga ingabo za Israel.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yavuze ko yababajwe n’ibyakozwe n’uyu musirikare avuga ko bubaha imyemerere y’abantu bose.

Umusirikare wamenaguye ishusho ya Yesu n'uwamufotoye bahanwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages