Rodriguez yarahijwe nk’umukuru w’igihugu w’agateganyo wa Venezuela mu nama y’Inteko Ishinga Amategeko, yabaye kuri uyu wa 6 Mutarama 2026.
Uyu mugore w’imyaka 56 wabaye Visi Perezida kuva mu 2018, yavuze ko yababajwe n’ibyo yise gushimutwa kwa Perezida Maduro n’umugore we, Cilia Flores, bafashwe n’ingabo za Amerika mu gitero cyagabwe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 3 Mutarama 2026.
Ni irahira ryabaye nyuma y’amasaha make Nicolas Maduro agejejwe mu Rukiko rw’i Manhattan akavuga ko akiri Perezida wa Venezuela, ndetse yiregura ahakana ibyaha byose ashinjwa birimo ibijyanye n’iterabwoba rishingiye ku bucuruzi bw’ibiyobyabwenge.
Mbere y’uko Maduro yitaba urukiko, Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye kari kakoze inama y’igitaraganya yo kuganira ku bibazo bya Venezuela.
Ambasaderi wa Venezuela muri Loni, Samuel Moncada, yavuze ko igihugu cye cyagabweho igitero cy’amasasu kidafite ishingiro ry’amategeko.
Delcy Rodríguez arahiye nyuma y’iminsi mike ahawe gasopo na Perezida Donald Trump, amusaba kwitwararika ku byemezo bireba Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!