Icyo gitero cyagabwe ku itariki 18 Gicurasi 2026 ahagana Saa Sita z’amanywa ku isaha yo muri Amerika. Polisi yahise itabara nyuma yo kwakira amakuru ko hari umuntu wari uri kurasa kuri uwo Musigiti uherereye mu gace kitwa Clairemont.
Polisi yavuze ko ikiri gukora iperereza ku cyateye urwo urugomo bigaragara ko rufitanye isano n’urwango ku Bayisilamu.
Umuyobozi wa Polisi ya San Diego, Scott Wahl yavuze ko nubwo batabaye kuri uwo Musigiti bitabaye ngombwa ko bakoresha amasasu mu kugarura ituze.
Ati “Nta mupolisi wigeze arasa ariko iperereza riracyari mu ntangiriro nubwo igitero cyo twahise tugihagarika.”
Amakuru yatangajwe n’inzego z’umutekano avuga ko umwe mu bapfuye yari umuzamu w’uwo Musigiti, ndetse yashimiwe uruhare yagize mu gukumira ko icyo gitero gikomera kurushaho.
Icyo gitero cyabaye mbere gato y’uko Abayisilamu bakoresha uwo Musigiti batangira amasengesho yo ku manywa ndetse hari abari bamaze kugera imbere mu Musigiti.
Nubwo abo bagizi ba nabi bashakaga kwinjira mu Musigiti, ntibabashije kubigeraho kuko bahanganye bikomeye n’umuzamu nubwo bamurashe ariko byatumye akumira ibyabaye byose bibera hanze y’Umusigiti.
Nyuma abo bagizi ba nabi bakiri ingimbi kuko umwe yari afite imyaka 17 undi afite 18 bagerageje guhunga, ariko ntibarenga umutaru kuko baje gusangwa bapfuye bombi bikekwa ko birashe.
Amashusho yafatiwe mu kirere agaragaza nyuma y’icyo gitero abantu bari gukurwa aho cyabereye harimo n’abanyeshuri bo ku ishuri rya Al Rashid School rikorera muri uwo Musigiti bajyanwa ahatekanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!