00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusenateri yise Afurika y’Epfo umwanzi wa Amerika

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 12 December 2025 saa 06:41
Yasuwe :

Umusenateri w’Umu-Republicain John Kennedy yavuze ko Afurika y’Epfo ari umwanzi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe abashingamategeko bakomeje gusaba ko icyo gihugu cyakurwa mu masezerano ya AGOA (African Growth and Opportunity Act), gahunda ya mbere ya Washington mu by’ubucuruzi ifasha ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika.

Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Amerika, Amb. Jamieson Greer yahaswe ibibazo n’uwo musenateri ubwo yari muri Sena ku bijyanye no kuba Afurika y’Epfo yakomeza kuba mu bihugu byungukira muri AGOA.

Kennedy yagize ati “Mushaka gukora iki ku bijyanye na Afurika y’Epfo muri AGOA, mubona ko Afurika y’Epfo itari inshuti ya Amerika?”

Amb Greer yasubije ko nubwo hari ibibazo bijyanye na dipolomasi hagati y’ibihugu byombi, mu bijyanye n’ubucuruzi hakiri imbogamizi zirimo izishingiye ku misoro n’ibidashingiye ku misoro.

Greer yasobanuye ko Afurika y’Epfo ifite ubukungu bukomeye n’ubushobozi kuko ari igihugu gifite inganda ziteye imbere, urwego rw’ubuhinzi bukomeye kandi n’ubushobozi bwo kugura ibicuruzwa byinshi bituruka muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Yavuze ko nubwo Afurika y’Epfo iri muri AGOA ariko yashyiriweho imisoro ya 30% ku bicuruzwa biturukayo byinjira muri Amerika bitandukanye n’ibindi bihugu.

Senateri Kennedy yabajije niba hadatekerezwa uko Afurika y’Epfo na AGOA byatandukanywa.

Ati “Ni byiza, kuri bo ni ikibazo kihariye kuri Amerika. Ndashaka kuvuga ko ari abanzi bacu ubu nonaha. Ni inshuti z’akadasohoka z’abanzi bacu bose. Kandi bamaze igihe banenga cyane Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Amb Greer na we yemeranyijwe na we avuga ko ari na yo mpamvu icyo gihugu gifatwa bitandukanye n’uko ibindi bihabwa amahirwe aho ibicuruzwa byinjira muri Amerika bivuye muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara bisoreshwa 10% ariko kuri Afurika y’Epfo biba 30%.

Senateri John Kennedy yavuze ko Afurika y’Epfo ari umwanzi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages