00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuryango w’Abibumbye wamaganye irondaruhu nyuma y’urupfu rwa George Floyd

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 21 June 2020 saa 08:01
Yasuwe :

Akanama k’Umuryango w’Abibumbye Gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu (Human Rights Council:HRC) kamaganye ivangura rishingiye ku ruhu nyuma y’ibikomeje kuba hirya no hino ku Isi kubera urupfu rwa George Floyd.

Ku wa Gatanu, Akanama k’Umuryango w’Abibumbye Gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu (HRC) kemeje umwanzuro wamagana bikomeye ibikorwa by’urugomo n’ivangura bikorerwa Abanyafurika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

By’umwihariko uwo mwanzuro uramagana cyane ubugome bw’umupolisi bwateje urupfu rw’Umunyamerika, George Floyd muri Minneapolis, ihohoterwa riri gukorerwa abigaragambya, n’uburyo imyigaragambyo yakwiye Isi yose.

Ni umwanzuro wemejwe ku bwumvikane bw’abagize ako kanama 47 bitanyuze mu matora. Uyu mwanzuro unamagana ibibazo biherutse kuba byo gukoresha ingufu z’umurengera mu guhosha imyigaragambyo y’abigaragambya mu mahoro barengera uburenganzira bw’Abanyafurika n’abakomoka muri Afurika.

Uwo mwanzuro usaba Komiseri Mukuru w’umuryango w’abibumbye ushinzwe uburenganzira bwa muntu gutegura raporo ku irondaruhu, kwica amategeko mpuzamahanga n’ihohoterwa rikorerwa Abanyafurika n’abafite ibisekuru muri Afurika.

Kamusabye kandi gushaka igisubizo cy’imyigaragambyo iri kuba yakurikiye urupfu rwa Floyd, harimo n’izo ngufu z’umurenegra ziri gukoreshwa mu kuyihosha.

Abanyamakuru bagera kuri 148 barahohotewe bamwe barafatwa barafungwa igihe bari mu kazi kabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagati na tariki 26 Werurwe na tariki 2 Kamena. Icyo nacyo uwo mwanzuro wasabye ko cyakemurwa vuba.

Uyu mwanzuro uje nyuma y’urupfu rwa George Floyd rwabereye mu mujyi wa Minneapolis, muri leta ya Minnesota, ku wa 25 Gicurasi 2020.

Uwo mugabo w’imyaka 46 y’amavuko yapfuye nyuma yo gutsindagirwa ivi n’umupolisi mu minota igera ku icyenda, nyuma amashusho ya Camera z’umutekano n’ay’abatangabuhamya aza gukwirakwira.

Kuva ubwo abigaragambya batangiye gusaba ko yahabwa ubutabera, bikwira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hose biza kugera no mu bindi bihugu.

Komiseri Mukuru w’umuryango w’abibumbye ushinzwe uburenganzira bwa muntu Michelle Bachelet yasabye raporo ku bibazo by'irondaruhu biri gukorwa muri Amerika n'ahandi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages