Uyu mupolisi yari mu butumwa bw’akazi aho yari yaherekeje Minisitiri Raab mu rugendo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ubwo basubiraga mu Bwongereza, yibagiriwe imbunda ye mu ndege ku Kibuga cya Heathrow i Londres ku wa Gatanu w’iki cyumweru.
Polisi y’u Bwongereza yatangaje ko iki kibazo gikomeye, ndetse iri ku gifata nk’ikintu cy’ingenzi cyane. Ubu uyu mupolisi yahagaritswe mu zindi nshingano ndetse iperereza kuri we ryamaze gutangira.
Mu rugendo rwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Raab, yahuye n’abayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Mike Pompeo.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, umupolisi urinda David Cameron wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, nawe yakozweho iperereza nyuma y’aho bitangarijwe ko yasize imbunda ndetse na pasiporo y’uwo arinda mu bwiherero bw’indege rusange.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!