Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Trump yagize ati “Ku masezerano y’impande zombi, tugiye gufunga by’agateganyo umupaka wo mu Majyaruguru uduhuza na Canada, ku ngendo zitari ngombwa. Nta ngaruka bizagira ku bucuruzi.”
Ibi bihugu byombi byari bayarafashe ingamba zo guhagarika ingendo ariko hagati yabyo ingendo zari zigikomeje cyane ko 75% y’ibyo Canada yohereza mu mahanga bijya muri Amerika.
Gufunga umupaka bizagira ingaruka ku bakerarugendo no ku baguzi, ariko ibicuruzwa n’ingendo za ngombwa zizakomeza.
Ku wa Kabiri tariki 17 Wrerwe, Minisitiri w’intebe wungirije wa Canada, Chrystia Freeland, yavuze ko ingendo zanyuraga kuri uyu mupaka zari zifatiye runini ibi bihugu byombi kuko abarenga ibihumbi 200 bambukiranya uyu mupaka buri munsi.
Ati “Tubona ibicuruzwa kubera abatwara ibikamyo bambukiranyaga umupaka. Ibikoresho by’ubuvuzi byihutirwa n’imiti binyura kuri uyu mupaka n’abakozi b’ingenzi baraza bagasubirayo buri munsi.”
Ibikorwa by’ubucuruzi binyura ku mupaka wa Amerika na Canada, buri munsi bifite agaciro kangana na miliyari ebyiri z’amadolari.
Muri Amerika abamaze kwandura coronavirus bagera ku 6496 muri Leta zose uko ari 50, na ho abamaze guhitanwa n’iyi ndwara bagera ku 114.
Muri Canada hamaze kugaragara abagera kuri 598 banduye na ho abagera ku munani bamaze kwicwa n’iyi ndwara.



















TANGA IGITEKEREZO