00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Umunyeshuri yakumiriwe mu birori bisoza amasomo azira gushyigikira Palestine

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 2 June 2025 saa 02:19
Yasuwe :

Ishuri rikuru ry’ikoranabuhanga rya Massachusetts (MIT) ryakumiriye umunyeshuri mu birori bisoza amasomo nyuma y’aho ahaye bagenzi be ubutumwa bushyigikira Palestine mu gihe intara ya Gaza ikomeje kugabwaho ibitero n’ingabo za Israel.

Tariki ya 29 Gicurasi, muri iyi kaminuza habaye ibirori bibanziriza ibirori nyirizina byo kurangiza amasomo byagombaga kuba ku munsi wakurikiyeho. Umuyobozi w’abanyeshuri ba MIT barangije amasomo muri uyu mwaka, Megha Vemuri, ni umwe mu bagombaga gutanga ubutumwa.

Muri ubu butumwa, Vemuri yashimiye abanyeshuri ba MIT uburyo bashyigikiye Palestine, babinyujije mu myigaragambyo bakoze mu mwaka ushize, ashinja MIT gukorana na Leta ya Israel nyamara ngo “iri gukora Jenoside”.

Byagaragaye ko hari abanyeshuri bari bashyigikiye Vemuri ndetse n’abandi barwanyaga ubutumwa bwe. Byahagurukije Perezida wa MIT, Sally Kornbluth, yibutsa abari bateraniye aho ko gahunda yabahuje ari ibirori byo kurangiza amasomo.

Nyuma y’ubu butumwa, uyu munyeshuri yatangaje ko MIT yamumenyesheje ko atemerewe kwitabira ibirori byo kurangiza amasomo, kandi ko atemerewe gukandagira muri iyi kaminuza kugeza birangiye.

Umuvugizi wa MIT yagaragaje ko ubutumwa bwa Vemuri bwatunguranye, kuko ngo si bwo yari yatanze kugira ngo busuzumwe mbere y’uko abugeza ku bandi banyeshuri.

Yasobanuye ko nubwo MIT ishyigikira ubwisanzure bw’abantu mu kugaragaza ibitekerezo byabo, icyemezo yafatiye uyu munyeshuri gikwiye kuko yagerageje kudobya ibi birori.

Ati “MIT ishyigikira ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo ariko ihagaze ku cyemezo cyayo, cyasubizaga umuntu wayobeje abateguye ibirori abigambiriye, anabisubiramo, bituma abantu bigaragambya, bihungabanya ibirori by’ingenzi by’ikigo.”

Uyu munyeshuri yagaragaje ko aticuza kuba yaratanze ubu butumwa, kuko ngo ntiyakwishimira gukorera ibirori muri Kaminuza “ishyigikiye Jenoside muri Gaza”. Yanashimiye ababyeyi be bari bagiye kumushyigikira.

Ubuyobozi bwa MIT bwatangaje ko nubwo Vemuri atemerewe kwitabira ibi birori, azahabwa impamyabumenyi yakoreye.

Uyu munyeshuri ukomoka mu Buhinde yashinje MIT gukorana na Leta ya Israel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages