00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi Younouss Diallo wari inshuti y’u Rwanda yitabye Imana i Bruxelles

Yanditswe na

Karirima A. Ngarambe

Kuya 25 November 2014 saa 04:30
Yasuwe :

Younouss Diallo, yari umuhanzi wo kurwego mpuzamahanga mu bijyanye no gukina amakinamico (Théâtre), akaba yari "Comédien" nk’uko babivuga mu mwuga we mu gifaransa " , metteur en scène, yarashinze akanayobora kandi mu mwaka wa 2008 ihuriro ry’umuco rizwi ku izina "FOTTI" (formation création, professionnalisation en Arts de la Scène, au Sénégal) akaba yabaga mu Bubiligi ariko akora n’ibyo bikorwa i Dakar muri Sénégal. Younouss Diallo azize ibyo bita "hémorragie cérébrale"
Younouss (…)

Younouss Diallo akaba yari inshuti y’u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange, ni umwe muri bake mu Banyafurika bumvise ko gufasha Abanyarwanda kuvuga mu ruhame-mpuzamahanga no kwamagana amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi abicishije mu mwuga we w’ubuhanzi, aho azwi cyane ni muri urwo rugamba n’igihe yakinaga kandi akaba ari ku isonga ry’abateguye bagashyira mu bikorwa umukino uzwi cyane ufite inyito "RWANDA 94" yari iyobowe n’ishyirahamwe Groupov, aha akaba ariho Younouss Diallo yahuriye n’umunyarwanda Dorcy Rugamba bagakinana uwo mukino bakazenguruka ibihugu byinshi harimo n’u Rwanda bamagana ubwicanyi bawakozwe muri jenoside yakorewe Abatutsi kandi bigisha ngo bitazongera kubaho ukundi, mu kiganiro na Dorcy Rugamba, mu kababaro kenshi yagiez ati: mbuze inshuti, umuvandimwe mu mwuga, inshuti y’u Rwanda, umusore w’ukuri, wakundaga abantu, ati ariko ntakundi ubuzima ni uguhora twiteguye.

Mubyo yakoraga byose mu Burayi wasangaga aha umwanya munini inkomoko ye muri Afurika, byagaragaraga mu bihangano bye, ari kurangiza amashuri yahimbye umukino yise "Discours sur le colonialisme d’Aimé Césaire" kandi yaje no gukina uyu mukino muri Martinique imbere ya Aime Césaire akiriho. Azwi kandi mu wundi mukino wanditswe n’inshuti ye cyane Dorcy Rugamba bakinanye kandi na Claudio Dos Santos nawe wari inshuti cyane, uyu mukino witwa "Bloody Niggers !", uvuga ku karengane abirabura bagiriwe.

Younouss (hagati) mu mukino "Bloody-Niggers" wanditswe na Dorcy Rugamba (iburyo)

Biteganyijwe ko Younouss Diallo, ashyingurwa mu irimbi rya Komine ya Schaerbeek na Evere mu mujyi wa Bruxelles uyu munsi tariki ya 25 Ugushyingo,.

Imana imwakire kandi umuhe iruhuko ridashira.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages