00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamerika wabaye umuntu wa mbere wakize SIDA ku Isi yitabye Imana

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 2 October 2020 saa 02:58
Yasuwe :

Timothy Ray Browny ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wabaye umuntu wa mbere ku Isi wavuwe agakoko gatera SIDA, HIV, akagakira mu 2007 yitabye Imana.

Uyu mugabo w’imyaka 54, urupfu rwe bivugwa ko rufitanye isano n’uburyo bwakoreshejwe avurwa ako gakoko.

Brown ni Umunyamerika wamenyekanye cyane ku izina rya “Berlin patient” [umurwayi w’i Berlin] kubera ko HIV yari afite mu mubiri, yavuze ko yayanduriye mu Murwa Mukuru w’u Budage, Berlin, mu 1995.

Mu gihe yavurwaga nibwo yaje kwanduriramo kanseri ndetse n’iyo yamuhitanye nyuma yo kumuzengereza ikagera no ku bwonko.

Mu butumwa umugore we Timothy Hoeffgen yacishije ku rukuta rwa Facebook, yavuze ko nyakwigendera wari umaze amezi atanu avurwa yitabye Imana.

Yagize ati “N’agahinda kenshi, ndamenyesha ko Timothy atakibarizwa ku Isi y’abazima. Njye n’inshuti turamukikije, nyuma y’urugamba rw’amezi atanu ahangana na kanseri.”

Mu 2007, ni bwo muganga Gero Hutter yasimbuje imisokoro ya Timothy yari yaramaze kugerwamo na HIV, amushyiramo indi yahawe n’umuntu wifitemo ubudahangarwa (abasirikare b’umubiri) karemano buhashya ako gakoko. Ubu buryo buzwi nka “bone marrow transplant” muri siyansi.

Ubudahangarwa yahawe bwarakoze koko, kuko nyuma y’aho yaje gukorerwa amasuzuma atandukanye agaragaza ko agakoko katakigaragara mu mubiri we; ibintu bitari bimenyerewe kuva icyorezo cya SIDA cyabaho.

Mu kiganiro yagiranye na BBC mu 2012, n’akanyamuneza kenshi, Timothy yagize ati “Nahagaritse gufata imiti ku munsi nahawe ubudahangarwa; nyuma y’amezi atatu nta HIV yari ikigaragara mu mubiri wanjye. Byaranshimishije! Nari ngifite ubwoba ko ishobora kugaruka, ariko ntibyabaye.”

Ibi byatanze icyizere ku batuye Isi by’umwihariko abashakashatsi, ko hashobora kuzagera igihe hakaboneka uburyo bwo kuvura iki cyorezo cyugarije ababarirwa muri miliyoni 38, biganjemo abo muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Umuyobozi wa Sosiyete Mpuzamahanga ihuza ibikorwa byo kurwanya SIDA (IAS), Prof, Adeeba Kamarulzaman, yagize ati “Dushimiye bikomeye Timothy n’umuganga we, Gero Hutter, ku bwo gufungurira amarembo abashakashatsi mu kuvumbura icyashingirwaho harebwa ko kuvura HIV bishoboka.”

Ku bw’ amahirwe make, umwaka Timothy yakizemo HIV yaje kwandura kanseri yo mu maraso (myeloid leukaemia), bivugwa ko yaturutse kuri iyo misokoro yahawe avurwa HIV.

Myeloid leukaemia ni ubwoko bwa kanseri iza mu maraso n’imisokoro, aho utunyangingo tw’amaraso tuzwi nka “white blood cells” tuba twabaye twinshi kandi tutarakura.

Nyuma ya Brown, umuntu umwe ni we wavuwe HIV hakoreshejwe uburyo bumwe, nawe arayikira. Yitwa Adam Castillejo, yamenyekanye nka “London patient”.

Timothy Ray Browny ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wabaye umuntu wa mbere ku Isi wakize SIDA yitabye Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages