00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyabigwi mu mukino wa ‘Chess’ ashobora kugirwa Perezida wa Hongrie

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 July 2026 saa 09:56
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe wa Hongrie, Peter Magyar, yavuze ko azasaba Judit Polgar, ufatwa nk’umukinnyi w’ibihe byose muri ‘Chess’ kuba Perezida wa Hongrie.

Mu miyoborere ya Hongrie Minisitiri w’Intebe ni we uramutswe n’ubuzima bw’igihugu, Perezida aba ari umwanya w’icyubahiro ari na yo mpamvu abiyamamaza baba baharanira uyu mwanya wo kureberera ibikorwa bya guverinoma.

Mu butumwa yashyize kuri Facebook, Magyar yavuze ko Polgar w’imyaka 49 ashobora guhagararira ubumwe bw’igihugu, anavuga ko kuri uyu wa Mbere ahura na we akamubaza niba niba yakwemera ubu busabe.

Ati “Nzahura na we ejo, kandi nzamubaza niba yiteguye gukorera igihugu cyacu mu nshingano nshya kugeza igihe Itegeko Nshinga rishya rizatorerwa.”

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’umunsi umwe Perezida Tamas Sulyok ashyize umukono ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ryari ryatowe n’Ishyaka rya Tisza riri ku butegetsi, rikaba rihagarika manda ye nk’umukuru w’igihugu.

Iri tegeko ryari kimwe mu bigize gahunda ya Magyar yo gusenya ibisigisigi by’ubutegetsi bw’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Viktor Orban, badacana uwaka kuko yamushinjaga kutubahiriza uburenganzira bwa muntu no kwambura abaturage igihugu cyabo.

Inteko Ishinga Amategeko, aho ishyaka rya Magyar rifite ubwiganze bwa bibiri bya gatatu butuma rishobora guhindura amategeko ayo ari yo yose, ni yo izatora Perezida mushya uzayobora kugeza igihe Itegeko Nshinga rishya riteganyijwe rizatangirira gukurikizwa, cyangwa akamara imyaka itanu ntarengwa.

Judit Polgar n’abavandimwe be babiri b’abakobwa, Zsuzsa (Susan) na Zsofia (Sofia) ndetse na Ildiko Madl batsindiye Hongrie mu mikino ya Chess Olympiad yo mu 1988 mu cyiciro cy’abagore, bahigika Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete zari zarigarururiye uyu mukino.

Judit Polgar yakinnye mu marushanwa yahuzaga abagabo n’abagore, maze aba umwe mu bakinnyi bakomeye muri uyu mukino wari usanzwe ugirwamo uruhare runini n’abagabo.

Ni we mugore ufatwa nk’uwari ufite impano ihambaye kurusha abandi bose mu mateka ya Chess, ndetse akaba ari we mugore wenyine wageze ku manota arenga 2700, urwego benshi bafata nk’urw’abakinnyi ba Grandmaster bakomeye cyane.

Muri Gashyantare, filime mbarankuru yitwa “Queen of Chess” ivuga ku buzima bwa Polgar yasohotse kuri Netflix.

Umunyabigwi mu mukino wa ‘Chess’ ashobora kugirwa Perezida wa Hongrie

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages