00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuntu witwaje intwaro yafatiwe mu kibuga cya Golf cya Trump

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 August 2026 saa 09:58
Yasuwe :

Umugabo witwaje intwaro yafatiwe mu kibuga cya Golf cya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, giherereye muri California, habura iminsi ibiri ngo akigenderere.

Uyu mugabo w’imyaka 38, witwa Jeanine John Taele, yafashwe ku Cyumweru, tariki ya 2 Kanama 2026, mu kibuga cya Trump National Golf Club giherereye i Rancho Palos Verdes, hafi ya Los Angeles.

Uyu mugabo yateye amakenga abantu nyuma yo kugaragara azenguruka muri icyo kibuga, afata amafoto n’amashusho, ari na ko yakurikiraniraga hafi ibikorwa byo gutegura umutekano w’uruzinduko rwa Trump.

Ubwo yafatwaga, mu mufuka w’ipantalo ye yasanganywe amasasu 16. Mu modoka ye kandi hafatiwemo imbunda nto yari irimo amasasu n’andi masasu.

Abashinzwe umutekano, bafatanyije n’Urwego rwa FBI rushinzwe kurwanya iterabwoba, bakomereje iperereza mu rugo rw’uyu mugabo ruherereye i Downey, mu nkengero za Los Angeles.

Dosiye y’uyu mugabo yashyikirijwe Ubushinjacyaha bwa Los Angeles kugira ngo harebwe ibyaha ashobora gukurikiranwaho.

Ikibuga cya Golf cya Trump cyafatiwemo umuntu ufite intwaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages